• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege yabaye ihagaritse kwerecyeza muri Qatar kubera ingaruka z’intambara ya Iran

radiotv10by radiotv10
24/06/2025
in MU RWANDA
0
Sosiyete y’u Rwanda y’Indege yabaye ihagaritse kwerecyeza muri Qatar kubera ingaruka z’intambara ya Iran
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege ‘RwandAir’ yafashe icyemezo cyo gusubika ingendo zerecyeza n’iziva i Doha muri Qatar mu gihe cy’iminsi ibiri nyuma yuko iki Gihugu gihagaritse imikoreshereze y’ikirere kubera igitero cyagabwe na Iran.

Itangazo risubika izi ngendo zo kuri uyu wa 23 na 24 Kamena 2025, ryasohotse mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere nyuma yuko Guverinoma ya Qatar itangaje icyemezo cyo kuba ihagaritse ikoreshwa ry’ikirere.

Ni nyuma yuko Iran itangaje ko yagabye igitero cya za Misile ku birindiro by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za America biri muri iki Gihugu cya Qatar mu rwego rwo kwihimura.

Itangaro rya RwandAir rivuga ko ingendo zayo zifite nimero “WB300/WB303 zerecyeza zikanava i Doha ku ya 23 no ku ya 24 Kamena 2025, zasubitswe. Ku bw’impamvu z’umutekano w’abagenzi n’abakozi bacu, ingendo zerecyeza n’izava Dubai na zo zasubitswe.”

RwandAir yaboneyeho kumenyesha abantu ko iza gutanga amakuru agezweho mu gihe cya vuba, igihe haba habayeho impinduka ku bibazo bihari. Iti “Abagenzi byagizeho ingaruka, bashobora kwimurira amatike yabo ku yindi tariki.”

Qatar yafashe icyemezo cyo gufunga ikirere nyuma yuko Iran irashe za misile zirenga 10 ku birindiro by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za America biri bya Al Udeid mu rwego rwo kwihorera nyuma yuko iki Gihugu na cyo kirasha ku bigo bitatu bya Iran bitunganya ingufu za Nikeleyeri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Umwe muri 18 bari mu modoka itwara abagenzi yakoze impanuka ikomeye yapfuye akigera kwa muganga

Next Post

Icyo Perezida Trump avuga ku gitero cya Iran cyari kigamije kwihorera kuri America

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Icyo Perezida Trump avuga ku gitero cya Iran cyari kigamije kwihorera kuri America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.