Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

radiotv10by radiotv10
01/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa muri gahunda yiswe ‘Saza Neza’ yo kubasindagiza ngo bagire amasaziro meza, baje kuyikurwamo batabwiwe impamvu, none barabona bagiye gusaza nabi.

Mutumwinka Anasthasie w’imyaka 80 wibana mu nzu wenyine aho atakibashije kugira icyo yikorera kuko agaburirwa n’abaturanyi, ni umwe mu bafashe ku mafaranga ya Saza neza igihe gito nyuma aza kuvanwamo mu buryo atamenyeshejwe.

Uyu mukecuru utakibasha kumva kubera izabukuru avuga ko kuvanwa muri iyo gahunda byagize ingaruka ku mibereho ye, kuko mbere akibona ayo mafaranga yabashaga kubona icyo kurya ariko ubu akaba atunzwe n’impuhwe z’abandi.

Agira ati “Mbere bari bayampaye nyuma baza kunkururamo. Ubu simbasha no guterura amazi, ni umuntu wampaye umwana uza kundaza nijoro ubundi nkagaburirwa n’abaturanyi.”

Undi wavanywe muri iyi gahunda nyuma y’igihe gito ayishyizwemo, ni Nakajangwe Francois w’imyaka 75 ufite ubumuga bwo kutabona.

Agira ati “Mbajije nti ‘ese amafaranga mwajyaga mumpa ko ari ntayo mumpa byagenze bite?’ barambwira ngo navuyemo gusa batanambwiye impamvu kandi bareba uko meze. Nagiye no kubaza afaire sociale nawe ambwira atyo.”

Aba basaza n’abakecuru bashimira Umukuru w’Igihugu washyizeho iyi gahunda yo kubasindagiza, ariko ko bavanywemo mu buryo bita amaherere byabagizeho ingaruka zishobora no gutuma ahubwo basaza nabi.

Karimunda Emmanuel ati “Nkibona ayo mafaranga nari maze kugura n’agapatalo ye, ariko ubu ntakintu mfite, ahubwo ku bw’inzara mfite abana bari gutorongera bajya aho babona akaryo, ubu iyi nzu nsigaye nyiraramo njyenyine. Ni ukugira ngo nyine mfe vuba buriya ni cyo babikoreye simbizi.”

Nakajangwe na we yagize ati “Rwose ayo mafaranga yaramfashaga nkabonamo agakayi k’umwana n’agasabune ko gukaraba, none ubu nsigaye nirirwa nicaye kuri aya mabuye kubera Imana gusa nkabona burije buracyeye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura, Sindayiheba Aphrodis avuga ko kujya muri iyi gahunda no kuyikurwamo bikorwa n’Inteko y’Abaturage kandi ko bishoboka ko hagira abarenganywa, kandi ngo nta buryo bwo kubigenzura ako kanya buba buhari.

Ati “Inteko y’abaturage ni yo ica urubanza, kubirenganiramo byaba gacyeya wenda bitewe n’amarangamutima ya bamwe, bariya iyo basigaye tubashyira ku rutonde rwo gutegereza undi mwaka, akaba ari bo tuzaheraho na bwo tubanje kureba niba ntabababaruyeho bafite imbaraga zo gukora.”

Ubusanzwe igishobora gutuma ugeze mu zabukuru adahabwa amafaranga muri iyi gahunda ya ‘Saza neza’ ni ukuba afite abantu babana bafite ubushobozi, cyangwa imbaraga zo gukora, ariko mu bakuwe muri iyi gahunda bo muri Gikundamvura harimo abujuje ibisabwa.

Mutumwinka Anasthasie w’imyaka 80 avuga ko iyi gahunda yari kumusajisha neza none ubu ari kugana mu bujyahabi
Nakajangwe Francois w’imyaka 75 ufite n’ubumuga bwo kutabona na we yakuwe muri iyi gahunda

Na Karimunda Emmanuel

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 − 2 =

Previous Post

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Next Post

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Related Posts

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

by radiotv10
17/12/2025
0

Umwarimu wigisha mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) rya Mutenderi mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

by radiotv10
17/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko Abapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri pandagari mu Karere ka Rubavu, batangiye gukurikiranwa kuko uburyo babikozemo...

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

by radiotv10
17/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamenyesheje abagatuye ko hagiye gukorwa igikorwa cyo kubarura abashomeri badafite akazi bari hagati y’imyaka 16 na...

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

by radiotv10
17/12/2025
0

Umusore wo mu Murene wa Runda mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho kwica umukecuru amukubise ishoka ubwo yamusangaga iwe nyuma yuko...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

by radiotv10
17/12/2025
0

Igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade cyishe giturikanye abana batatu b’umuryango wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi,...

IZIHERUKA

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi
MU RWANDA

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

by radiotv10
17/12/2025
0

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

17/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

17/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

17/12/2025
Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

17/12/2025
Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y'amasezerano y’amahoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.