Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa muri gahunda yiswe ‘Saza Neza’ yo kubasindagiza ngo bagire amasaziro meza, baje kuyikurwamo batabwiwe impamvu, none barabona bagiye gusaza nabi.
Mutumwinka Anasthasie w’imyaka 80 wibana mu nzu wenyine aho atakibashije kugira icyo yikorera kuko agaburirwa n’abaturanyi, ni umwe mu bafashe ku mafaranga ya Saza neza igihe gito nyuma aza kuvanwamo mu buryo atamenyeshejwe.
Uyu mukecuru utakibasha kumva kubera izabukuru avuga ko kuvanwa muri iyo gahunda byagize ingaruka ku mibereho ye, kuko mbere akibona ayo mafaranga yabashaga kubona icyo kurya ariko ubu akaba atunzwe n’impuhwe z’abandi.
Agira ati “Mbere bari bayampaye nyuma baza kunkururamo. Ubu simbasha no guterura amazi, ni umuntu wampaye umwana uza kundaza nijoro ubundi nkagaburirwa n’abaturanyi.”
Undi wavanywe muri iyi gahunda nyuma y’igihe gito ayishyizwemo, ni Nakajangwe Francois w’imyaka 75 ufite ubumuga bwo kutabona.
Agira ati “Mbajije nti ‘ese amafaranga mwajyaga mumpa ko ari ntayo mumpa byagenze bite?’ barambwira ngo navuyemo gusa batanambwiye impamvu kandi bareba uko meze. Nagiye no kubaza afaire sociale nawe ambwira atyo.”
Aba basaza n’abakecuru bashimira Umukuru w’Igihugu washyizeho iyi gahunda yo kubasindagiza, ariko ko bavanywemo mu buryo bita amaherere byabagizeho ingaruka zishobora no gutuma ahubwo basaza nabi.
Karimunda Emmanuel ati “Nkibona ayo mafaranga nari maze kugura n’agapatalo ye, ariko ubu ntakintu mfite, ahubwo ku bw’inzara mfite abana bari gutorongera bajya aho babona akaryo, ubu iyi nzu nsigaye nyiraramo njyenyine. Ni ukugira ngo nyine mfe vuba buriya ni cyo babikoreye simbizi.”
Nakajangwe na we yagize ati “Rwose ayo mafaranga yaramfashaga nkabonamo agakayi k’umwana n’agasabune ko gukaraba, none ubu nsigaye nirirwa nicaye kuri aya mabuye kubera Imana gusa nkabona burije buracyeye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura, Sindayiheba Aphrodis avuga ko kujya muri iyi gahunda no kuyikurwamo bikorwa n’Inteko y’Abaturage kandi ko bishoboka ko hagira abarenganywa, kandi ngo nta buryo bwo kubigenzura ako kanya buba buhari.
Ati “Inteko y’abaturage ni yo ica urubanza, kubirenganiramo byaba gacyeya wenda bitewe n’amarangamutima ya bamwe, bariya iyo basigaye tubashyira ku rutonde rwo gutegereza undi mwaka, akaba ari bo tuzaheraho na bwo tubanje kureba niba ntabababaruyeho bafite imbaraga zo gukora.”
Ubusanzwe igishobora gutuma ugeze mu zabukuru adahabwa amafaranga muri iyi gahunda ya ‘Saza neza’ ni ukuba afite abantu babana bafite ubushobozi, cyangwa imbaraga zo gukora, ariko mu bakuwe muri iyi gahunda bo muri Gikundamvura harimo abujuje ibisabwa.



Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10