Umukinnyi wa Basketball, Obadiah Noel ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, wakiniye ikipe ya APR BBC mu mikino ya BAL wanayihesheje amanota atazibagirana, arishimira kuba yahawe irangamuntu y’u Rwanda, ubu akaba ari Umunyarwanda bidasubirwaho.
Bimwe mu byo abantu bamwibukiraho bya vuba aha, ni amanota atatu aherutse gutsinda APR BBC mu mikino ya Nile Conference yaberaga i Kigali, yatumye iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ibona itike yo kwerecyeza mu mikino ya Finals ya BAL (Basketball Africa League) iherutse kubera muri Afurika y’Epfo, ikanatahanamo umwanya wa gatatu.
Uretse aya manota kandi, Obadiah yanafashije APR BBC mu mikino ya Finals, aho yayifashije kugera muri 1/2 no kwegukana uriya mwanya wa gatatu.
Obadiah Noel usanzwe anakinira iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, ni umwe mu bagaragaza ubuhanga bwihariye muri uyu mukino wa Basketball.
Ubu inkuru iri kumuvugwaho, ni ukuba yahawe irangamuntu y’u Rwanda, ndetse na we ubwe akaba yagaragaje ibyishimo by’igisagirane byamuteye.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, buherekejwe n’ifoto y’irangamuntu ye, Obadiah yagize ati “Ntewe ishema no kuba Umunyarwanda.”
Obadiah Noel kandi yakomeje abaza abantu izina ry’Ikinyarwanda bakeka ko yaba yariswe dore ko kuri iyi foto y’irangamuntu ye yarihishe.


Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10