Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yasabye umutwe wa Hamas ushyigikiwe na Iran kwemera icyo yise ubusabe ubwa nyuma bwo guhagarika intambara ihanganyemo na Isiraheli muri Gaza mu gihe cy’iminsi 60.
Trump yavuze ko Israel yemeye ibisabwa kugira ngo hasinywe amasezerano yo guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 60, muri icyo gihe ngo akazakomeza gukorana n’impande zose harebwa uko intambara yarangira burundu.
Trump yavuze ko intumwa za Qatar na Misiri ari zo zizashyikiriza Hamas ubu busabe bwa nyuma.
Yagize ati “Nizeye ko ku nyungu z’akarere k’uburasirazuba bwo hagati, Hamas yemera aya masezerano, kuko nta cyiza izabona kirenze ibi, kuko ibizakurikira bizaba bibi kurushaho.”
Trump kandi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nyakakanga 2025, yatangaje ko yizeye ko amasezerano yo guhagarika imirwano no kurekura imbohe hagati ya Israeli na Hamas, ashobora kugerwaho mu cyumweru gitaha, ari na bwo biteganyijwe ko azahura na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu muri White House.
Hamas yavuze ko yiteguye kurekura imbohe za Israel zasigaye ziri muri Gaza mu gihe cyose habayeho amasezerano arangiza intambara, mu gihe Israel yo ivuga ko intambara ishobora kurangira gusa ari uko Hamas yambuwe intwaro kandi ikavaho burundu.
Iyi ntambara yo muri Gaza yatangiye tariki 07 Ukwakira 2023, ubwo umutwe wa Hamas wagabaga igitero kuri Israel, byahitanye abantu barenga 1 200 abandi barenga 251 bagafatwa bugwate n’uyu mutwe , nk’uko imibare ya Israel ibigaragaza.
RADIOTV10
muduha amakuru meza