Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa birimo uburaya, ubujura no kubangamira umutekano.
Aba bantu 22 bafashwe hagati ya tariki 05 na 06 Nyakanga 2025, igikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano n’iz’ibanze, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire wavuze ko aba bantu bakekwaho ibikorwa bitemewe biteze umutekano mucye, aho bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Mudugudu wa Marembo mu Kagari ka Kanserege mu Murenge wa Gikondo.
CIP Wellars Gahonzire avuga ko umukwabu wo gufata aba bantu, wakozwe nyuma yuko abatuye muri aka gace bakunze gutaka ikibazo cy’abateza umutekano mucye.
Yagize ati “Bafashwe nyuma yaho abaturage batuye muri aka gace batahwemye kugaragaza iki ikibazo ko babangamiwe n’abajura babatega bakabambura ibyabo, ibikorwa by’uburaya bihabera dore ko indaya zihari ari izo zicumbikira abajura.”
CIP Wellars Gahonzire yaboneyeho kuburira abishoye muri ibi bikorwa bibangamira umutekano w’abaturage, kubireka; kuko inzego zabihagurukiye.
Yagize ati “Inzego z’umutekano ziriteguye kandi ziri maso. Nta muntu uzakora ibyaha ngo areke gufatwa ngo ahanwe, abaturage turabagira inama yo kureka gukora ibyaha.”
Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bikorwa nk’ibi bibangamira umutekano n’ituze byabo, imaze iminsi ita muri yombi abantu bakekwaho ibikorwa nk’ibi byumwihariko ubujura bumaze iminsi butakwa na banshi mu Mujyi wa Kigali.

RADIOTV10