Sunday, January 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

radiotv10by radiotv10
11/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri
Share on FacebookShare on Twitter

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari n’Ingengo y’Imari, bamagana kuba bamaze igihe badahabwa imishahara.

Aba banyamategeko, bavuga ko bamaze amezi ane badahembwa nyamara barashyizweho n’Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku ya 28 Werurwe 2025.

Mu banyamategeko 2 500 bashyizwe mu nshingano, abo mu Mujyi wa Kinshasa bavuga ko ari bo bamenyeshejwe mu buryo bunyuze mu mucyo ariko kuva icyo gihe batarahembwa.

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025 ubwo bari mu myigaragambyo, aba bacamanza bagaragaje agahinda kabo barindiwe umutekano na Polisi, aho bari bitwaje ibyapa, amafirimbi na za Vuvuzela basaba kwishyurwa.

Umujyanama wa Minisitiri w’Ingengo y’Imari, yagiye ahaberaga iyi myigaragambyo, asaba abari bayitabiriye ko kuri uyu wa Gatanu hazagira bamwe muri bo bajyayo bakaganira kuri iki kibazo.

Bamwe muri abo banyamategeko bamugaragarije agahinda, aho bamubwiraga ko batumva ukuntu iteka ryashyizweho na Perezida wa Repubulika ritubahirizwa.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umunyamabanga Uhoraho w’Inama Nkuru y’Abacamanza, yasabye aba banyamategeko, kugaragaza ikibazo cyabo banyuze mu nzego ziteganywa n’amategeko z’ubutabera kugira ngo barenganurwe.

Yavuze kandi ko aba banyamategeko bagiye muri iyi myigaragambyo bagomba kuzabibazwa hakurikijwe amabwiriza ngengamyitwarire asanzwe abagenga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 10 =

Previous Post

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Next Post

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.