Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari n’Ingengo y’Imari, bamagana kuba bamaze igihe badahabwa imishahara.
Aba banyamategeko, bavuga ko bamaze amezi ane badahembwa nyamara barashyizweho n’Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku ya 28 Werurwe 2025.
Mu banyamategeko 2 500 bashyizwe mu nshingano, abo mu Mujyi wa Kinshasa bavuga ko ari bo bamenyeshejwe mu buryo bunyuze mu mucyo ariko kuva icyo gihe batarahembwa.
Kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025 ubwo bari mu myigaragambyo, aba bacamanza bagaragaje agahinda kabo barindiwe umutekano na Polisi, aho bari bitwaje ibyapa, amafirimbi na za Vuvuzela basaba kwishyurwa.
Umujyanama wa Minisitiri w’Ingengo y’Imari, yagiye ahaberaga iyi myigaragambyo, asaba abari bayitabiriye ko kuri uyu wa Gatanu hazagira bamwe muri bo bajyayo bakaganira kuri iki kibazo.
Bamwe muri abo banyamategeko bamugaragarije agahinda, aho bamubwiraga ko batumva ukuntu iteka ryashyizweho na Perezida wa Repubulika ritubahirizwa.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umunyamabanga Uhoraho w’Inama Nkuru y’Abacamanza, yasabye aba banyamategeko, kugaragaza ikibazo cyabo banyuze mu nzego ziteganywa n’amategeko z’ubutabera kugira ngo barenganurwe.
Yavuze kandi ko aba banyamategeko bagiye muri iyi myigaragambyo bagomba kuzabibazwa hakurikijwe amabwiriza ngengamyitwarire asanzwe abagenga.
RADIOTV10