Umugabo witwa Bwarikera Bonaventure wo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’abaturage nyuma yo kumanura ibendera ku biro by’ako Kagari akoresheje umuhoro yashatse gutemesha abahise batabara.
Ibi babereye mu Mudugudu w’Ituze ku manywa y’ihangu saa 13h50 ubwo uyu mugabo udatuye muri aka Kagari yageraga ku biro byako afite umuhoro n’icupa ry’inzoga rya mutzig mu ntoki agaca  injishi y’ibendera ry’Igihugu akoresheje uwo muhoro.
Abaturage babonye uyu mugabo bavuze ko akimara kugeza hasi iri bendera ry’Igihugu yahise arihisha imbere mu mwenda yari yambaye ariko abaturage bahita bahagoboka bamufata atararigeza kure .
Raporo y’ako kanya y’Ubuyobozi bw’Akagari ivuga ko abaturage bahise bahagoboka bararimwambura ndeste ahita acumbikirwa ku biro by’aka Kagari mu gihe hari hategerejwe ko ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Ababonye ibi, babwiye RADIOTV10 ko bakeka ko impamvu y’iki gikorwa ari uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ubusinzi kubera amagambo yakomeje kuvugwa n’uyu mugabo na nyuma yo gufatwa.
Umwe ati “Umuntu yakeka ko ari uburwayi bwo mu mutwe kuko n’ubu ari guterefona ngo bamubujije gutwara idarapo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura, Sindayiheba Aphrodis yabwiye RADIOTV10 ko uyu muturage asanzwe azwiho kuvuga amagambo atari meza ku Buyobozi Bukuru bw’Igihugu, anaburira abandi bose batekereza gutesha agaciro ibirango by’igihugu.
Ati “Birazwi ko asanzwe avuga amagambo atari meza. Ibirango by’igihugu bigomba kubahwa. Ushaka kubyangiza nkana cyangwa yaba yatumwe uwo mu byukuri yafatwa nk’udakunda Igihugu cye.”
Nyuma yo gufatwa n’abaturage atarageza iri bendera kure akanagerageza kubatemesha umuhoro yakoresheje arimanura, Bwarikera yahise ashyirwa mu Biro by’Akagari mu gihe hari hari kwiyambaza inzego zisumbuyeho .
Aha mu Kagari ka Kizura, hagise hagera inzego z’umutekano ndeste uyu muturage aza no kushyikirizwa Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha RIB aho acumbikiwe kuri sitasiyo ya Muganza.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10