Sunday, August 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

radiotv10by radiotv10
14/07/2025
in MU RWANDA
0
Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe mu bihaha nyuma y’igihe kinini uburwayi bwe bwarayoberanye, aho bumenyekaniye agasabwa kujya kwivuriza mu Bitaro batabonera ubushobozi.

Uyu mugabo witwaRubonabasiga Christophe wo mu Mudugudu w’Icyiro mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba avuga ko umugore we Niyigena Leonile arwaye indwara y’ibibyimba ku bihaha yivuje igihe kinini ataramenya ko ari yo arwaye aho bimenyekaniye Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB bimwohereza kujya kwivuriza mu bitaro cya CHUK ahitamo kuguma mu rugo bitewe n’uko avuga ko nta bushobozi  bafite ndetse nubwo yari afite bwamushiranye amuvuza.

Ati “Nokwivuza mu Bitaro bya CHUB ni abagiraneza bamfanshaga ndetse ni na bo bantangiraga ubwisungane mu kwivuza, none kuri ubu nta n’ubwishingizi mu kwivuza mfite kuko ntarabona abagiraneza kandi amafaranga ni menshi yo kumuvuza i Kigali.”

Yakomeje agira ati “Nahisemo kumugumisha mu rugo ntegereje ko  nabona abagiraneza bakamfansha nkamuvuza, ntababonye nta kundi  niyipfire nta kudi nabigenza kuko no kurya ubu ntibyoroshye kubera kubibura kuko  turya duciye inshuro mu baturage.”

Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko uburwayi bw’uyu mugore bwabanje kuba amayobera, ariko ko na bo babona abagiraneza bakwiye kumugoboka.

Mukarugomwa ati “Uyu muturanyi wacu rwose ntabwo yishoboye no mu buzima busanzwe kubona ikibatunga ntibiba byoroshye kandi ararembye abonye ubufasha akajya kwivuza byaba ari byiza cyane.”

U muyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza, Kankesha Anonciatha avuga ko agiye gukurikirana ikibazo cy’uyu muturage kugira ngo afashwe kuvuzwa.

Ati “Ndabikurikirana njye kumureba tumushakire ubwisungane mu kwivuza tunavugane na CHUB bamuhe transfer tumuvuze kuko dufite n’abandi tujya tuvuza.”

Avuga ko umugore we ageze ahababaje
Bamusanganye ibibyimba mu bihaha none yabuze ubushobozi bwo kujya kwivuza
Uyu muryango uvuga ko usanzwe utishoboye

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Next Post

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Related Posts

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka

by radiotv10
30/08/2025
0

Umwuka mubi uvugwa hagati y’abayobozi mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe, wageze aho Umunyamananga Nshingwabikorwa w’Akagari n’ushinzwe Imibereho...

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

by radiotv10
30/08/2025
0

Abatuye mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, bavuga ko inzu ikoreramo Ubuyobozi bw’Akagari itajyanye...

Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga

Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga

by radiotv10
30/08/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rwatangije umushinga w’ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto bwifashishije ikoranabuhanga umwe mu mishinga izakorwa muri gahunda...

Beyond degrees and titles: “How youth measure success today”

Beyond degrees and titles: “How youth measure success today”

by radiotv10
30/08/2025
0

Success has always been measured by four words: A Good Education, Money, Power, and Influence. For decades, acquiring big degrees,...

Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

by radiotv10
29/08/2025
0

Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGPR (Democratic Green Party of Rwanda), riyoborwa na Dr Frank Habineza, ryihagarutse mu nshingano...

IZIHERUKA

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka
MU RWANDA

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka

by radiotv10
30/08/2025
0

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

30/08/2025
Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

30/08/2025
Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga

Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga

30/08/2025
Beyond degrees and titles: “How youth measure success today”

Beyond degrees and titles: “How youth measure success today”

30/08/2025
Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

29/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.