Sunday, August 2, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe mu bihaha nyuma y’igihe kinini uburwayi bwe bwarayoberanye, aho bumenyekaniye agasabwa kujya kwivuriza mu Bitaro batabonera ubushobozi.

Uyu mugabo witwaRubonabasiga Christophe wo mu Mudugudu w’Icyiro mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba avuga ko umugore we Niyigena Leonile arwaye indwara y’ibibyimba ku bihaha yivuje igihe kinini ataramenya ko ari yo arwaye aho bimenyekaniye Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB bimwohereza kujya kwivuriza mu bitaro cya CHUK ahitamo kuguma mu rugo bitewe n’uko avuga ko nta bushobozi  bafite ndetse nubwo yari afite bwamushiranye amuvuza.

Ati Nokwivuza mu Bitaro bya CHUB ni abagiraneza bamfanshaga ndetse ni na bo bantangiraga ubwisungane mu kwivuza, none kuri ubu nta n’ubwishingizi mu kwivuza mfite kuko ntarabona abagiraneza kandi amafaranga ni menshi yo kumuvuza i Kigali.”

Yakomeje agira ati “Nahisemo kumugumisha mu rugo ntegereje ko  nabona abagiraneza bakamfansha nkamuvuza, ntababonye nta kundi  niyipfire nta kudi nabigenza kuko no kurya ubu ntibyoroshye kubera kubibura kuko  turya duciye inshuro mu baturage.”

Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko uburwayi bw’uyu mugore bwabanje kuba amayobera, ariko ko na bo babona abagiraneza bakwiye kumugoboka.

Mukarugomwa ati “Uyu muturanyi wacu rwose ntabwo yishoboye no mu buzima busanzwe kubona ikibatunga ntibiba byoroshye kandi ararembye abonye ubufasha akajya kwivuza byaba ari byiza cyane.”

U muyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza, Kankesha Anonciatha avuga ko agiye gukurikirana ikibazo cy’uyu muturage kugira ngo afashwe kuvuzwa.

Ati “Ndabikurikirana njye kumureba tumushakire ubwisungane mu kwivuza tunavugane na CHUB bamuhe transfer tumuvuze kuko dufite n’abandi tujya tuvuza.”

Avuga ko umugore we ageze ahababaje
Bamusanganye ibibyimba mu bihaha none yabuze ubushobozi bwo kujya kwivuza
Uyu muryango uvuga ko usanzwe utishoboye

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 4 =