Thursday, July 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Byagenze gute ngo umunyeshuri umwe mu Rwanda akorere ikizamini cya Leta kuri Polisi?

radiotv10by radiotv10
16/07/2025
in MU RWANDA
0
Byagenze gute ngo umunyeshuri umwe mu Rwanda akorere ikizamini cya Leta kuri Polisi?

Icyitonderwa: Ifoto ntihuye n'ibivugwa mu nkuru, ni iyifashishijwe

Share on FacebookShare on Twitter

Mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024-2025 mu Rwanda, umwe mu banyeshuri bari gukora ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye wiga mu kigo cy’ishuri ryo mu Karere ka Nyamagabe, yakoreye ikizamini cye kuri Polisi nyuma yo gufatanwa icyuma yari yitwaje avuga ko narangiza icy’uwo munsi agitera umuntu.

Uyu munyeshuri w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko, asanzwe yiga mu Rwunge rw’Amashuri (GS) Gasaka mu Karere ka Nyamagabe.

Ubwo abanyeshuri bazindukiraga mu kizamini cyakozwe kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nyakanga 2025, uyu munyeshuri yaje yitwaje imbugita yayihishe mu mukandara, aho yavugaga ko narangiza ikizamini cy’uwo munsi, aza kuyitera umuntu ariko atavuga uwo ari we.

Ibi byatumye inzego z’umutekano zari ahakorerwaga iki kizamini, zibyinjiramo, ndetse ashaka no kuzirwanya ariko ziramufata.

Aya makuru kandi yemwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, wavuze ko uyu munyeshuri yahise afatwa ajyanwa kuri Biro bya Polisi bya Kigeme, ndetse aba ari na ho akorera Ikizamini cyari giteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, akaba ari na ho yakoreye icya none tariki 16 Nyakanga kugira ngo uwo mugambi yumvikanye avuga kuri uyu wa Kabiri ataza kuwukomeza.

SP Emmanuel Habiyaremye yagize “Yafatanywe icyuma yari yambariyeho kiri ku mukandara, akaba anakekwaho kuba akoresha ibiyobyabwenge.”

Abazi uyu munyeshuri kandi bavuga ko asanzwe akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse ko bishoboka ko ari byo byamuteye kugaragaza iyi myitwarire.

Polisi ivuga ko hahise hanatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye kuri uyu munyeshuri n’icyaba kimutera kwitwara uku.

Mu bizamini bya Leta bikorwa mu Rwanda, hari bamwe mu banyeshuri babikorera ahatari ku Bigo by’Amashuri ku bw’impamvu zitandukanye, barimo ababa bafite ibibazo by’uburwayi boroherezwa gukorera kwa muganga kugira ngo badacikanwa n’ayo mahirwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

“Too fat” or “Too skinny”?- Body shaming is never a joke

Next Post

Prosecution seeks 15-year prison sentence for Manzi, owner of Billion Traders

Related Posts

Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

by radiotv10
17/07/2025
0

The Chief Executive Officer of the Rwanda Development Board (RDB), Jean-Guy K. Africa today hosted a high-level courtesy visit from...

Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda

Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda

by radiotv10
17/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwashyizwe u Rwanda na DRC ku rwego rumwe mu biganiro bihuza...

Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

by radiotv10
17/07/2025
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yavuze ko abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda bakabangamira ibinyabiziga mu bihe byo kwambukiranya umuhanda,...

Perezida Kagame yasimbuje Gatabazi ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi

Gatabazi wari umaze imyaka itatu nta nshingano yageneye ubutumwa Perezida Kagame

by radiotv10
17/07/2025
0

Gatabazi Jean Marie Vianney wari ugiye kuzuza imyaka itatu akuwe mu nshingano za Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, akaba yongeye guhabwa umwanya,...

Gatabazi yagarutse, Maj.Gen.(Rtd)Jacques Nziza na Amb.Karega bahabwa inshingano-Menya abayobozi bashyizwe mu myanya

Gatabazi yagarutse, Maj.Gen.(Rtd)Jacques Nziza na Amb.Karega bahabwa inshingano-Menya abayobozi bashyizwe mu myanya

by radiotv10
17/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu nshingano Abayobozi banyuranye, barimo Gatabazi Jean Marie Vianney wigeze kuba muri Guverinoma, na Maj Gen (Rtd)...

IZIHERUKA

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo
IMYIDAGADURO

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

by radiotv10
17/07/2025
0

Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

17/07/2025
Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda

Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda

17/07/2025
Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

17/07/2025
Perezida Kagame yasimbuje Gatabazi ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi

Gatabazi wari umaze imyaka itatu nta nshingano yageneye ubutumwa Perezida Kagame

17/07/2025
Bwa mbere Barack Obama n’umugore we Michelle bari kumwe bavuze ku bihuha byo gutandukana

Bwa mbere Barack Obama n’umugore we Michelle bari kumwe bavuze ku bihuha byo gutandukana

17/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Prosecution seeks 15-year prison sentence for Manzi, owner of Billion Traders

Prosecution seeks 15-year prison sentence for Manzi, owner of Billion Traders

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.