Abakoze ubwarimu bw’igihe gito mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Nyamasheke basigariraho abarimu bagiye mu biruhuko byo kubyara, barataka ubukene nyuma yo kumara amezi arindwi batarabona amafaranga bakoreye.
Aba barimu batifuje ko imyirondoro yabo ijya ahagaragara, babarizwa mu Murenge wa Kagano bavuga ko bagiye bishyuza amafaranga bakabwirwa ko ntayahari.
Uwatangiye gukora aka kazi muri Mata, avuga ko gukora ayo mezi yose adahembwa byamuteye ubukene bwatumye atabasha kubona ibyo akeneye nk’umwarimu binagira ingaruka ku mitangire y’amasomo.
Ati “Ntabwo tuzi niba amafaranga azaza, kugira ngo umuntu ajye imbere y’abana bisaba kuba yambaye neza, urumva rero ko ari ibintu biba bigoye. Nashoboraga kubona aho njya gukorera igihumbi mu gitondo cya kare ngasimbukirayo ugasanga ngiye kwigisha nkererewe kandi ntanabishyizeho umutima.”
Undi watangiye aka kazi muri Mutarama uyu mwaka na we akaba atarabona ifaranga na rimwe ku mishahara y’amezi arindwi, avuga ko byagiye bibaca intege gukorana na bagenzi babo bahembwa buri kwezi bo batagira icyo babona.
Ati “Urumva kuba ukorana n’abandi ukabona bo barabona message wowe utazi igihe izazira, iyo bimeze bityo hari igihe n’akazi ugakora nta bushake ufite.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse avuga ko icyatumye imishahara y’aba basigariye abarimu itinda ari uko habayeho amavugurura agamije gushyiraho uburyo bazajya bahembwa nk’uko abandi barimu bafite amasezerano bahembwa, bityo ko kubaka sisitemu byatwaye igihe ariko bikaba biri kugera ku musozo ku buryo amafaranga yabo yenda kuboneka.
Ati “Byasabye guhindura sisitemu yo guhemberamo ari na byo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iri gukoraho kugeza ubu, ariko birenda gukemuka ku buryo mu minsi itaha amafaranga yabo azajya azira igihe umushahara wa mwalimu yasimbuye waziraga.”
Abagera kuri 92 ni bo bitabajwe n’Akarere ka Nyamasheke mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 kugira ngo basigarireho abarimu ku bigo by’amashuli bitandukanye bagiye bajya mu biruhuko nyuma yo kubyara.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10