• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yarebeye hamwe umukino wa Arsenal na Maxwell Gomera

radiotv10by radiotv10
12/12/2021
in MU RWANDA, SIPORO
0
Perezida Kagame yarebeye hamwe umukino wa Arsenal na Maxwell Gomera
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa Arsenal FC ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere mu Rwanda, UNDP, Maxwell Gomera wari wabimusabye.

 

Ku wa Gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021, ubwo habaga umuhango wo guhemba abahize abandi mu irushanwa ryo guhanga udushya mu ikoranabuhanga rya Hanga Pitchfest, nibwo Maxwell Gomera yabwiye Perezida Kagame ko bahuje urukundo bafitiye Arsenal FC yo mu Bwongereza.

Maxwell Gomera yakomeje asaba Perezida Kagame ko yazamugenera umwanya bakarebana umukino umwe w’iyi kipe.

Ubu busabe bwa Maxwell Gomera bwakiriwe neza na Perezida Kagame, aramwemerera barebana umukino wahuje iyi kipe na Southampton FC, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.

Maxwell  Gomera abinyujije kuri Twitter yashimiye Perezida Kagame kuba yakiriye ubusabe bwe.

Ati “Wakoze Perezida ku bwo guha agaciro ubusabe bwanjye mu gihe gito!”

Perezida Kagame asanzwe ari umwe mu bakunzi bakomeye b’iyi kipe ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Uyu mukino Perezida Kagame yarebanye na Maxwell Gomera warangiye Arsenal itsinze Southampton FC 3-0. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Alexandre Lacazette (21’), icya kabiri gitsindwa na Martin Ødegaard (27’), icya gatatu gitsindwa na Gabriel (62’).

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − eight =

Previous Post

Guverinoma y’u Rwanda yungutse Minisitiri w’Umutekano usimbuye General Nyamvumba wavanyweho muri 2020

Next Post

Samuel Eto’o yatorewe kuyobora ruhago ya Cameroon

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Samuel Eto’o yatorewe kuyobora ruhago ya Cameroon

Samuel Eto’o yatorewe kuyobora ruhago ya Cameroon

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.