Mu murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, haravugwa urupfu rw’urujijo rw’umukobwa wasanzwe mu cyumba cye yapfuye nyamara yari yiriwe ari muzima.
Uyu mukobwa w’imyaka 23, yasanzwe yapfuye kuri iki Cyumweru tariki 20 Nyakanga 2025 mu ma saa cyenda z’amanywa, mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Tabagwe Umurenge wa Tabagwe.
Ababyeyi ndetse n’abaturanyi b’uyu mukobwa, bavuga ko yari yiriwe ari muzima ndetse ko nta n’uburwayi bazi yari afite uretse kuba gusa yari afite ubumuga yavukanye, ku buryo urupfu rwe rwababereye amayobera.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mukobwa kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Gatungi Sam, watangaje ko hahise hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.
Uyu muyobozi yabwiye ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru ko yaba abaturanyi ndetse n’ababyeyi b’uyu mukobwa, ntawuzi intandaro y’urupfu rwe, kuko babimenye ari uko na bo babibabwiye.
Yagize ati “Ubu turacyakurikirana ngo tumenye icyamwishe, ntabwo tuzi ngo yishwe n’abantu cyangwa se ni indwara yamwishe, twese turacyategereje ibiri buve mu iperereza riri gukorwa n’inzego z’umutekano.”
Uyu muyobozi avuga ko nubwo uyu mukobwa yari afite ubumuga yavukanye, ariko ababyeyi be bavuga ko kuri uyu munsi yasanzweho yapfuye, yari yiriwe ari muzima.
RADIOTV10