Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hoteli Château le Marara iherutse kugarukwaho cyane yafunzwe hatangazwa n’impamvu

radiotv10by radiotv10
22/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hoteli Château le Marara iherutse kugarukwaho cyane yafunzwe hatangazwa n’impamvu
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego Rushinzwe Irerambere mu Rwanda RDB rwafashe icyemezo cyo gufunga by’ahateganyo Hoteli Château le Marara nyuma y’iminsi micye hari abagaragaje ko baherutse guherwamo serivisi zitanoze, aho uru rwego rwatangaje ko iperereza ryagaragaje ko iyi Hoteli yakoraga idafite uruhushya.

Icyemezo cyo gufunga iyi hoteli iherere mu Karere ka Karongi, cyatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nyakanga, kigatangira kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nyankanga 2025.

RDB ivuga ko gufunga iki cyemezo bishingiye ku itegeko ryo muri 2014 rigena imitunganyirize y’Ubukerarugendo mu Rwanda, by’umwihariko ingingo ziteganya ko buri kigo gikora mu rwego rw’ubukerarugendo kigomba kuba gifite uruhushya rwemewe rwo gukora.

Itangazo rikubiyemo iki cyemezo, rigakomeza rigira riti “RDB itegetse ko ibikorwa bya Hotel Chateau Le Marara bihagarara.”

Rigakomeza rigira riti “Nyuma y’iperereza ryakozwe, byagaragaye ko iyi hoteli ikora nta ruhushya, bityo ikaba itarubahirije amategeko agenga ubukerarugendo mu Rwanda.”

RDB iviuga ko guhera uyu munsi tariki 22 Nyakanga 2025, iyi Hoteli Château le Marara itemerewe kongera gukora.

Iti “Gukomeza ibikorwa nyuma y’iyi tariki bizafatwa nko kwica amategeko Igihugu kigenderaho, bishobora kuvamo ibihano bikomeye.

Kongera gufungura bizasuzumwa ari uko iyi hoteli imaze kuzuza neza ibisabwa ngo ihabwe uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo no kubahiriza byuzuye ibisabwa n’amategeko byose.”

Uru Rwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda kandi rwaboneyeho kwibutsa abantu bose bakora mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu ko bagomba kugira uruhushya rwemewe rwo gukora.

RUB iti “Uru ruhushya rugaragaza ko ibikorwa byujuje ibisabwa by’ibanze ku bijyanye n’umutekano, serivisi nziza n’imikorere, hagamijwe kurinda ababagana ndetse n’urwego rw’ubukerarugendo muri rusange.”

Uru rwego rwasoje rwizeza ko ruzakomeza kurengera ubunyangamugayo, umutekano n’ubunyamwuga mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Rwanda.

Iki cyemezo cyo gufunga iyi Hoteli Château le Marara gifashwe nyuma y’icyumweru hari abaherutse kugaya serivisi baherewemo ubwo bahakoreraga ibirori by’ubukwe.

Mu bazamuye iki kibazo barimo Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda, uri mu bari batashye ubwo bukwe bwa Uwera Bonnette na Hajj. Shadadi Musemakweri uyobora Gorilla Motors Ltd, akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gorilla FC.

Miss Naomie n’uwitwa Josine Queen, mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko muri serivisi zitanose baherewe muri iyi hoteli, zirimo amafunguro atameze neza, ndetse ko ubwo bakoreragayo ibiro, umuriro wagiye ubura inshuro zinyuranye ndetse iyi hoteli ikaba idafite generator, byaje gutuma bayishakira.

Nyuma y’ibi byari byatangajwe, RDB yari yatangaje iti “Tubabajwe no kumva ibyababayeho. Turakumenyesha ko RDB iri gukurikirana iki kibazo kandi irabizeza kugishakira umuti mu buryo bukwiye.”

Uretse RDB yari yatangaje ko yinjiye muri iki kibazo kandi, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, na rwo rwari rwatangaje ko ruri gukurikirana iby’iki kibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Nyuma y’amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na DRC n’Amahame ya AFC/M23 hazakurikiraho iki?

Next Post

Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye

Related Posts

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze ibisobanuro by’uburyo umuntu ashobora kubona ko yanduye cyangwa atanduye Virusi itera SIDA akoresheje agakoresha...

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

by radiotv10
16/12/2025
0

Abanyeshuri barenga 100 b’ikigo cy’ishuri cya ‘Wise and Smart School’ cyo mu Karere ka Musanze n’abarezi babo, basuye Polisi y’u...

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

by radiotv10
16/12/2025
0

Itorero ADEPR rigiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 85 rimaze ribayeho, rivuga ko muri iyi myaka hari byinshi ryishimira ryagezeho nko kubaka...

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

by radiotv10
16/12/2025
0

Urutonde rwashyizwe hanze n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, rugaragaza uko imijyi ikurikiranaga ku ireme rya serivisi z’ubuvuzi n’imitangire yazo, Umujyi wa Kigali...

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

IZIHERUKA

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano
IBYAMAMARE

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye

Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.