Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza hari gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ ikomeje gufasha abaturage mu kwikemurira amakimbirane yo mu miryango, ku buryo hari abagore cyangwa abagabo bagiye basubira ku murongo kubera yo nyuma y’igihe batabanye neza n’abo bashakanye.
Muri iyi gahunda yiswe Iryamukuru, abaturage mu Isibo bihitiyemo bagenzi babo bakuze kandi b’inyangamugayo bafasha gukemura bimwe muri mu bibazo bakunze guhura na byo nk’uko bitangazwa na Siborurema Didas wo mu Mudugudu wa Murama mu Kagari ka Murama, uri mu bagize iri tsinda rikemura ibyo bibazo.
Ati “Umuturage ufite ikibazo atagenda akagishyikiriza umukuru w’Umudugudu na we akadutumizaho kuko tuba twarashyizeho igihe cyo gukemura ibibazo, tukicara na ba bantu bafite ibibazo bakatubwira ibibazo bafite tukabunga no kubikemura.”
Akomeza agira ati “Iyo byanze abatemeye turongera tukabishyikiriza Mudugudu akabohereza ku Kagari.”
Umuryango wa Mukaremera Joseline na Nyabyenda Telesphore, ni umwe mu miryango yisunze gahunda y’Iryamukuru kandi ikemurirwa ibibazo bari bafitanye.
Mukaremera yagize ati “Nari mfite amakimbirane n’umugabo, na Mudugudu yari yarahageze inshuro eshatu byarananiranye ndabashaka (Abagize Iryamukuru) batugira inama biranashoboka, na nyuma baragaruka kureba uko bimeze mu rugo. Njye bangiriye umumaro ku giti cyanjye kuko ibyo twapfaga baramuhannye nanjye amakosa yanjye barampana ntabwo byongeye kugaruka mu rugo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Bizimana Claude avuga ko iyi gahunda yagabanyije amakimbirane yajyaga agera mu rwego rwo hejuru, ndetse ko byanafashije abakuru b’Imidigudu.
Ati “Abakuru b’Imidigudu barahura, abaturage bafitanye ibibazo bakabasanga bakabaganiriza mu buryo bwo kubunga, ubona ko nta kibazo kirimo cyatuma habaho nka ruswa no kugira amarangamutima cyane cyane ko ari ubushake ari ukunga abantu. Byaradufashije cyane nta bibazo tukibona byinshi ku buryo rwose no mu Midugudugu nta bibazo bakigira na ba Mudugudu barorohewe.”
Iryamukuru ni gahunda ikorerwa ku Mudugudu, buri ku wa Kane, igahuza abagize Komite uko ari batanu ndetse n’abafite ibibazo by’umwihariko nk’amakimbirane yo mu ngo, bigakemurwa hatabayeho izind manza.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10