Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

radiotv10by radiotv10
24/07/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano
Share on FacebookShare on Twitter

Muhizi Anatole wigeze kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame cyagarukaga ku mutungo we wafatiriwe na Banki Nkuru y’u Rwanda, we na Me Katisiga Rusobanuka Emile baregwa mu rubanza rumwe, bagizwe abere.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyanza, rwagize abere aba bombi baregwaga mu rubanza rumwe bari bajuririye uru rubanza nyuma yuko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwabakatiye igihano cy’imyaka itanu.

Muhizi Anatole yavuzwe cyane muri Kanama 2022 ubwo Perezida Paul Kagame yari mu gikorwa cyo gusura abaturage mu Karere ka Nyamasheke, akamugezaho ikibazo cy’ibyo yitaga akarengane yakorewe na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Icyo gihe Muhizi yavugaga BNR yafatiriye umutungo we w’inzu yari yaraguze n’Umukozi wayo witwa Rutagengwa Jean Léon mu 2015, akaza kwiyambaza Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rukamubwira ko iyo nzu itari ingwate ya BNR.

Nyuma yaje kuregwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, urubanza yaregwaga hamwe na Me Katisiga Rusobanuka Emile.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyanza rwagize abere aba bombi mu rubanza rw’ubujurire dore ko bari babanje kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.

Muhizi Anatole wari ufungiye mu Igororero rya Muhanga, Urukiko rwategetse ko afungurwa nyuma y’isomwa ry’uru rubanza, mu gihe Me Katisiga Rusobanuka Emile we wari ukurikiranwe ari hanze, na we yagizwe umwere.

Ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, aho bwavugaga ko yakoresheje nimero za telefoni z’umuntu zimwanditseho, agasaba icyangombwa cy’uko uwo muntu ari ingaragu kandi nyamara yari yarashyingiwe, akagihabwa.

Me Katisiga Rusobanuka Emile we yashinjwaga ko gukoresha icyo cyangombwa, akagikoresha mu rubanza yasabaga ko cyamunara y’inzu yari yaraguzwe na Muhizi ihagarikwa, inzu Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashakaga guteza cyamunara.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

Next Post

AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yashyizeho abagize Guverinoma nshya itajemo impinduka nyinshi

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yashyizeho abagize Guverinoma nshya itajemo impinduka nyinshi

AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yashyizeho abagize Guverinoma nshya itajemo impinduka nyinshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.