Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga mu masaha y’ijoro.
Aba bacuruzi bavuga ko uyu mwanda ubangamira ubucuruzi bwabo, bavuga ko abahashyira uwo mwanda babikora mu gihe cya nijoro ubwo abantu baba batashye, aho baza kuhihagarika ndetse n’undi mwanda w’ibikomeye.
Uwamurera Jeanne yagize ati “Akenshi babikora nijoro tutanahari rimwe na rimwe. Bibangamira abakiliya, biranuka abakiliya ntibaze.”
Mutimukeye Pascaline na we yagize ati “Urumva ubwiherero buba bufunze cyangwa se n’igihe bufunguye buri muntu arishyuzwa kandi hari nk’umuntu ukemera nko kwihagarika nta mafaranga afite akabura aho yihagarika akiyeranja. Amasazi avuye ku mwanda wari uhari akaza agakora ku biribwa twebwe turi burye cyangwa nk’imbuto umwana cyangwa se undi muntu byamugiraho ingaruka akarwara inzoka.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Cyriaque yavuze ko bagiye gufatanya na Komite y’iri Soko mu gukemura iki kibazo.
Ati “Hari Kampani ihakora isuku n’uburinzi buhaba ndetse na Komite y’isoko. Ntabwo twari tuzi icyo kibazo, icyo tugiye gukora, tugiye gukorana n’abo bantu batatu, Kampani, Uburinzi buhaba na Komite y’isoko tunayisaba kujya itangira amakuru ku gihe kugira ngo niba hari abatakoze inshingano zabo tuzibabaze.”


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10