Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

radiotv10by radiotv10
29/07/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare batatu b’Ingabo za Uganda, bishwe n’impanuka yabereye mu Mujyi wa Bunia muri Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi mpanuka yatwaye ubuzima bwa bamwe mu basirikare ba Uganda (UPDF), yanakomerekeyemo abandi bagera mu icumi, barimo abakomeretse bikabije.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa Djugu-centre-Masikini, muri Gurupoma ya Loranu, muri Segiteri ya Walendu Djatsi mu Ntara ya Ituri.

Amakuru aturuka mu gace kabereyemo iyi mpanuka y’imodoka itwara abasirikare ba Uganda bari mu bikorwa bafatanyijemo na FARDC muri Congo, avuga ko yatewe n’ikiraro cya Ngando cyangiritse.

Nanone kandi amakuru avuga ko imwe mu modoka z’ikamyo zari zitwaye aba basirikare bavaga Djugu-centre, yagonze icyo kiraro ikora impanuka.

Imirambo y’abasirikare basize ubuzima muri iyi mpanuka, yahise yoherezwa mu gace ka Nebbi i Kampala muri Uganda kugira bazashyingurwe mu Gihugu cyabo.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe hari hashize iminsi itatu gusa, abasirikare ba Uganda boherejwe mu bikorwa bya gisirikare muri aka gace ka Djugu-centre.

Igisirikare cya Uganda cyohereje abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Ituri gufatanya na FARDC guhashya umutwe w’iterabwoba wa ADF ufite ibirindiro mu mashyamba ya Congo, uherutse no kwivugana abantu barenga 40 ubasanze mu rusengero.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + twenty =

Previous Post

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

Next Post

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

IZIHERUKA

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora
IMYIDAGADURO

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

by radiotv10
27/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

27/01/2026
Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.