Wednesday, December 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

radiotv10by radiotv10
29/07/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu, yahamije ko Aimable Nsabimana yamwandikiye amusaba kugaruka mu kazi, ariko ko atamwerera ngo agaruke uko abishaka ahubwo ko agomba kunyura mu nzira zemewe.

Ibi bibaye nyuma yuko uyu mukinnyi yari yaranze gutangirana n’abandi imyitozo avuga ko mu gihe Rayon Sports itaramwishyura Miliyoni 5 Frw ze z’ikirarane cy’amafaranga yaguzwe.

Tariki 17 Nyakanga, uyu mukinnyi yagiye mu Nzove agiye gutangira imyitozo abisabwe n’umwe mu bo muri Komite ya Rayon Sports, icyakora Perezida w’ikipe atanga itegeko ko atemerewe gukora imyitozo   ahubwo ko niba ashaka urwandiko rumwemerera gutandukana (Release Letter) yazaza aho ikipe ikorera akarufata.

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Rayon, Thadée Twagirayezu yatangaje ko Aimable Nsabimana yamwandikiye amusaba gusubira mu kazi.

Perezida yagize ati “Aimable Nsabimana ubu ari gusaba kugaruka mu kazi, ariko ntabwo ari bugaruke uko abishaka nanone, afite uburyo agomba kwinjiramo, njyewe nta release letter namwimye, iyo aza kuba ayishaka mba narayimuhaye kuko sinamwicira amahirwe.”

Uyu mukinnyi ukina muri ba myugariro bo hagati, yavuzweho kutumvikana na Rayon Sports inshuro zirenze imwe, dore ko no mu kwezi kwa mbere k’umwaka w’imikino ushize (2024-2025) yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe abusaba gusesa amasezerano, ariko bukamuhakanira.

Yavuzweho kandi kuba umwe mu batsindishaga iyi kipe nkana, byaje gutuma asoza umwaka w’imikino atakigaragara mu bakinnyi bakoreshwa.

Aimable Nsabimana ugifite amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon, yinjiye muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2023, yanakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Marines FC, APR FC na Police FC.

Perezida wa Rayon

Nsabimana ngo arifuza kugaruka mu kazi

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 16 =

Previous Post

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Next Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Related Posts

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

by radiotv10
09/12/2025
0

Uwari Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Brigadier General Déo RUSANGANWA, ntakiri kuri uyu mwanya kubera izindi nshingano z’akazi ke ka...

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

by radiotv10
09/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague yifurije umugore we isabukuru nziza y’imyaka ine bamaze bakoze ubukwe bemeranyijwe...

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

by radiotv10
09/12/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje itariki izakinirwaho umukino wa Super Cup uzahuza ikipe ya APR FC na Rayon...

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Ikipe ya Police FC yanganyije na APR FC 0-0 mu mukino wari uryoheye ijisho w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Icyiciro...

Ikibazo cya Bus, umwenda wa miliyoni 260Frw,…-Ubuyobozi bushya bwa Rayon bwatangaje byinshi by’uko bayisanze

Ikibazo cya Bus, umwenda wa miliyoni 260Frw,…-Ubuyobozi bushya bwa Rayon bwatangaje byinshi by’uko bayisanze

by radiotv10
05/12/2025
0

Nyuma y’ihererekanyabubasha, Perezida wa Komite y'Inzibacyuho ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko bahawe ikipe ifite amadeni arenga miliyoni 260...

IZIHERUKA

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu
FOOTBALL

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

by radiotv10
09/12/2025
0

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

09/12/2025
Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

09/12/2025
AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

09/12/2025
Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

09/12/2025
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

09/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.