Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu, yahamije ko Aimable Nsabimana yamwandikiye amusaba kugaruka mu kazi, ariko ko atamwerera ngo agaruke uko abishaka ahubwo ko agomba kunyura mu nzira zemewe.
Ibi bibaye nyuma yuko uyu mukinnyi yari yaranze gutangirana n’abandi imyitozo avuga ko mu gihe Rayon Sports itaramwishyura Miliyoni 5 Frw ze z’ikirarane cy’amafaranga yaguzwe.
Tariki 17 Nyakanga, uyu mukinnyi yagiye mu Nzove agiye gutangira imyitozo abisabwe n’umwe mu bo muri Komite ya Rayon Sports, icyakora Perezida w’ikipe atanga itegeko ko atemerewe gukora imyitozo ahubwo ko niba ashaka urwandiko rumwemerera gutandukana (Release Letter) yazaza aho ikipe ikorera akarufata.
Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Rayon, Thadée Twagirayezu yatangaje ko Aimable Nsabimana yamwandikiye amusaba gusubira mu kazi.
Perezida yagize ati “Aimable Nsabimana ubu ari gusaba kugaruka mu kazi, ariko ntabwo ari bugaruke uko abishaka nanone, afite uburyo agomba kwinjiramo, njyewe nta release letter namwimye, iyo aza kuba ayishaka mba narayimuhaye kuko sinamwicira amahirwe.”
Uyu mukinnyi ukina muri ba myugariro bo hagati, yavuzweho kutumvikana na Rayon Sports inshuro zirenze imwe, dore ko no mu kwezi kwa mbere k’umwaka w’imikino ushize (2024-2025) yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe abusaba gusesa amasezerano, ariko bukamuhakanira.
Yavuzweho kandi kuba umwe mu batsindishaga iyi kipe nkana, byaje gutuma asoza umwaka w’imikino atakigaragara mu bakinnyi bakoreshwa.
Aimable Nsabimana ugifite amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon, yinjiye muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2023, yanakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Marines FC, APR FC na Police FC.


Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10