Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

radiotv10by radiotv10
30/07/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo mu cyiciro cy’Abajenerali na bo barimo babiri bafite ipeti rya Major General n’abandi barindwi bafite irya Brigadier General.

Itangazo ryemeza iki kiruhuko, ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025 nk’uko ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.

Mu basirikare bo mu cyiciro cy’Abajenelari bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo babiri bafite ipeti rya Major General, ari bo Maj Gen (Rtd) Andrew Kagame, na Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza.

Barimo kandi barindwi bafite ipeti rya Brigadier General, ari bo Brig Gen (Rtd) Joseph Demali, Brig Gen (Rtd) Fred Muziraguharara, Brig Gen (Rtd) James Ruzibiza, Brig Gen (Rtd) Frank Mutembe, Brig Gen (Rtd) Pascal Muhizi, Brig Gen (Rtd) Nelson Rwigema, na Brig Gen (Rtd) Jean Paul Karangwa.

Umugaba w’Ikirenga wa RDF kandi yemeje ikiruhuko cy’abasirikare 120 bo mu cyiciro cy’Abofisiye bakuru ndetse no ku bandi 26 bo mu cyiciro cy’Abofisiye bato, ndetse n’abandi basirikare 927 bafite andi mapeti.

Mu ibirori byo gusezerera aba basirikare byabaye ku wa Mbere tariki 28 Nyakanga 2025 ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza wavuze mu izina rya bagenzi be, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’imiyoborere ye yabereye urugero aba basirikare bakabasha kuzuza inshingano zabo neza.

Yagize ati “Turashima byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF ku bw’icyerekezo cy’indashyikirwa n’imirongo ngenderwaho ihamye yahaye Ingabo z’u Rwanda.”

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda wayoboye umuhango wo gusezerera aba basirikare mu izina rya Perezida wa Repubulika, yavuze ko Igihugu kibashimira akazi keza bagikoreye, kandi abizeza ko bazakomeza kuba abagize umuryango wa RDF.

Maj Gen (Rtd) Gumisiriza
Maj Gen (Rtd) Andrew Kagame
Brig Gen (Rtd) Pascal Muhizi wigeze kuyobora Ingabo ziri mu butumwa i Cabo Delgado na we ari mu bashyizwe mu kiruhuko
Brig Gen (Rtd) Frank Mutembe
Brig Gen (Rtd) Joseph Demali

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − seven =

Previous Post

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Next Post

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

IZIHERUKA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.