Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

radiotv10by radiotv10
30/07/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na DRC, itari igamije kwinginga abafatiye u Rwanda ibihano ngo babikureho, ahubwo ko byavuye mu bushake bwarwo nk’uko rwamye rwifuza amahoro mu karere.

Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025 ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ubwo hemezwaga amasezerano Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Washington DC.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko kuva na cyera u Rwanda rwamye rwifuza ko mu karere ruherereyemo haboneka amahoro ndetse ko rwakunze kubigaragaza rusaba amahanga gutanga umusanzu mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC binototera umutekano warwo.

Naho abakeka ko u Rwanda rwemeye gushyira umukono kuri ariya masezerano kubera igitutu cy’ibihano rwagiye rufatirwa na bimwe mu Bihugu birushinja ibinyoma ko rufasha umutwe wa M23, Amb. Nduhungirehe avuga ko bibeshya.

Ati “Aya masezerano ntabwo agamije kubinginga rwose, bazakore ibyo bifuza. Twebwe twasinye amasezerano kubera ko twifuza amahoro mu karere, ntabwo twasinye amasezerano kugira ngo Ibihugu by’i Burayi bituvanireho ibihano.”

Si ubwa mbere u Rwanda rufatiwe ibihano nk’ibi ariko rukabasha guhangana n’ingaruka zabyo, kuko igihe cyose iki Gihugu cyagiye kisanga mu bibazo byo kwishakamo ibisubizo, cyabyitwayemo neza ahubwo kikarushaho kwibonamo ubushobozi bw’ibyo cyabaga cyakomweho.

Nduhungirehe avuga ko no kuri iyi nshuro ari ko byagenze. Ati “Ahubwo ngira ngo aya mezi tumaze yaduhaye n’isomo, azatuma koko u Rwanda rwigira rukamenya kubaho abo baterankunga badakoresha iyo nkunga baduha nka blackmail [iterabwoba] kuko niba amafaranga yose baduha, mu mishinga tuyakoresha icyo yagenewe ku buryo kuyazana kuyakoresha mu bibazo bya politiki bafata uruhande ni ibintu tutishimiye kandi nta n’ubwo n’ubungubu tubiginga ngo ibihano babikureho, bakora ibyo bifuza kubera ko ni bo bafashe icyo cyemezo.”

Perezida Paul Kagame na we aherutse kugaruka kuri ibi bihano byagiye bifatirwa u Rwanda, aho bimwe mu Bihugu byaruhagarikiye inkunga, avuga ko iki Gihugu kiri mu Bihugu bikoresha neza inkunga kuko kiyikoresha ibyo cyayiherewe, kandi ko kinazikeneye, ariko ko kidakeneye izizana n’amananiza aziherekeje.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Kagame kandi yavuze ko abitwaza ingamba u Rwanda rwashyizeho zo kwirinda bakarufatira ibihano, bazakomeza kubirufatira kuko rudashobora kugurana inkunga umutekano w’Abaturarwanda.

Icyo gihe yagize ati “Hagati yo guhangana n’ibibazo bihungabanya umutekano ndetse n’imbogamizi zo gufatira ibihano u Rwanda ku mpamvu runaka, ntakuzuyaza, njye nakwerecyeza intwaro zanjye ku bibazo bihungabanya umutekano, ibyo bindi rwose nkabifata nk’ibidahari.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − three =

Previous Post

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

Next Post

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
SIPORO

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.