Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na DRC, itari igamije kwinginga abafatiye u Rwanda ibihano ngo babikureho, ahubwo ko byavuye mu bushake bwarwo nk’uko rwamye rwifuza amahoro mu karere.
Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025 ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ubwo hemezwaga amasezerano Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Washington DC.
Amb. Nduhungirehe yavuze ko kuva na cyera u Rwanda rwamye rwifuza ko mu karere ruherereyemo haboneka amahoro ndetse ko rwakunze kubigaragaza rusaba amahanga gutanga umusanzu mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC binototera umutekano warwo.
Naho abakeka ko u Rwanda rwemeye gushyira umukono kuri ariya masezerano kubera igitutu cy’ibihano rwagiye rufatirwa na bimwe mu Bihugu birushinja ibinyoma ko rufasha umutwe wa M23, Amb. Nduhungirehe avuga ko bibeshya.
Ati “Aya masezerano ntabwo agamije kubinginga rwose, bazakore ibyo bifuza. Twebwe twasinye amasezerano kubera ko twifuza amahoro mu karere, ntabwo twasinye amasezerano kugira ngo Ibihugu by’i Burayi bituvanireho ibihano.”
Si ubwa mbere u Rwanda rufatiwe ibihano nk’ibi ariko rukabasha guhangana n’ingaruka zabyo, kuko igihe cyose iki Gihugu cyagiye kisanga mu bibazo byo kwishakamo ibisubizo, cyabyitwayemo neza ahubwo kikarushaho kwibonamo ubushobozi bw’ibyo cyabaga cyakomweho.
Nduhungirehe avuga ko no kuri iyi nshuro ari ko byagenze. Ati “Ahubwo ngira ngo aya mezi tumaze yaduhaye n’isomo, azatuma koko u Rwanda rwigira rukamenya kubaho abo baterankunga badakoresha iyo nkunga baduha nka blackmail [iterabwoba] kuko niba amafaranga yose baduha, mu mishinga tuyakoresha icyo yagenewe ku buryo kuyazana kuyakoresha mu bibazo bya politiki bafata uruhande ni ibintu tutishimiye kandi nta n’ubwo n’ubungubu tubiginga ngo ibihano babikureho, bakora ibyo bifuza kubera ko ni bo bafashe icyo cyemezo.”
Perezida Paul Kagame na we aherutse kugaruka kuri ibi bihano byagiye bifatirwa u Rwanda, aho bimwe mu Bihugu byaruhagarikiye inkunga, avuga ko iki Gihugu kiri mu Bihugu bikoresha neza inkunga kuko kiyikoresha ibyo cyayiherewe, kandi ko kinazikeneye, ariko ko kidakeneye izizana n’amananiza aziherekeje.
Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Kagame kandi yavuze ko abitwaza ingamba u Rwanda rwashyizeho zo kwirinda bakarufatira ibihano, bazakomeza kubirufatira kuko rudashobora kugurana inkunga umutekano w’Abaturarwanda.
Icyo gihe yagize ati “Hagati yo guhangana n’ibibazo bihungabanya umutekano ndetse n’imbogamizi zo gufatira ibihano u Rwanda ku mpamvu runaka, ntakuzuyaza, njye nakwerecyeza intwaro zanjye ku bibazo bihungabanya umutekano, ibyo bindi rwose nkabifata nk’ibidahari.”
RADIOTV10