Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa, bongeye kwandika basaba ko hateshwa agaciro kandidatire ya Shema Frabrice, Umukandida rukumbi ku mwanya w’Umuyobozi waryo.
Rurangirwa Louis na Ngendahayo Vedaste bari bari ku rutonde rwa Hunde Rubegesa Walter wari watanze kandidatire ku mwanya w’Umuyobozi wa FERWAFA ariko akaza kuyivanamo, u mpera z’icyumweru gishize, tariki 27 Nyakanga, n’ubundi bari banditse basaba ko amatora yasubikwa.
Icyifuzo cyabo nticyahawe agaciro, ahubwo bucyeye bwaho tariki 28 Nyakanga hemezwa kandidatire ya Shema Frabrice wabaye umukandida rukumbi ku kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru.
Mu ibaruwa yanditswe tariki 29 Nyakanga, aba bagabo bombi basanzwe bari no mu bagize Komite Nyobozi ya FERWABA, bandikiye Komite ishinzwe ubujurire gutesha agaciro iyi kandidatire ya Shema Frabrice.
Muri iyi baruwa bagaragaza impamvu basaba ko iyi kandidatire ya Shema yateshwa agaciro, bavuga ko “yemejwe na Komisiyo ishinzwe amatora mu buryo bunyuranyije n’amategeko ya FERWAFA, ku bw’iyi mpamvu turasaba ko yateshwa agaciro.”
Bakomeza bavuga ko nko ku bisabwa byo kuba “umukandida wese uri ku rutonde agomba kuba ari umuntu urangwa n’ubunyangamugayo yaba mu bimuranga no mu myitwarire” bitubahirijwe.
Basoza ibarurwa yabo kandi basaba ko bazahabwa umwanya bakagaragaza ibimenyetso mbere yuko hemezwa kandidatire ya burundu.
Mu cyumweru gishize kandi Rurangirwa Louis wari ku rutonde rwa Hunde Walter nk’uwiyamamarizaga kuzaba akuriye Komisiyo y’Imisifurire, yanyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X, atabaza Umukuru w’Igihugu ku buriganya avuga ko buri muri aya matora.
Mu butumw abwe, Louis yari yagize ati “Amatora ya FERWAFA arimo uburiganya. Nk’umwe mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndifuza ko mukurikirana aya matora. Ntibyumvikana uburyo uruhande rumwe rubona ibyangombwa, urundi rukabibura kandi bitangwa n’urwego rumwe rwa Leta.”
Muri iki cyumweru kandi hacicikanye amakuru ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko aya matora ya FERWAFA azaba tariki 30 Kanama yasubitswe na Minisiteri ya Siporo mu gihe kitazwi, ariko uru rwego ruza kubinyomoza, ruvuga ko ari ibihuha.
RADIOTV10