Abafite inzu ahazwi nko mu Marangi mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge n’abahakorera, bavuga ko amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na Miliyoni 1 Frw baciwe kuri buri muntu ngo yo kubasigira amarangi, ari menshi, mu gihe akenewe ayakubye kabiri, ubuyobozi bwo bukanavuga ko bakwiye kwishakamo ibisubizo.
Abafite amazu muri aka gace bacibwa ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na Miliyoni 1 Frw, mu gihe abakodesha imiryango bari gucibwa ari hagati y’ibihumbi 150 Frw na 300 Frw.
Mu minsi ishize ni bwo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo bwahamagaje mu nama abaturage bose bafite inzu n’abahacururiza yari igamije kubagezeho umushinga wo kuvugurura amarangi ashaje yasizwe muri 2022. Imibare igaragaza ko amazu akora ku marangi angana na 22 mu gihe imiryango icururizwamo ingana na 58.
Abaturage bavuga ko aya mafranga bari gucibwa ari menshi ugereranyije n’akazi ko gusiga amarangi kagiye kuhakorerwa ndetse n’ubuso bwo gusigaho amarangi akaba ari buto, bagasaba umujyi wa Kigali gusigisha aya marangi kuko ari na bo batekereje uyu mushinga.
Umwe yagize ati “Twatumijwe mu nama kugira ngo batugezeho uko amarangi yavugururwa, twe abafite amazu hano mu marangi bagiye baduca hagati y’amafaranga ibihumbi 500 na Miliyoni kuri buri umwe, aanyuma abahacururiza bakodesha babaca amafaranga ari hagati y’ibihumbi 300 na 150 kuri buri umwe, mu byukuri ayo mafaranga ni menshi pe.”
Nubwo abaturage bagaragaza ko amafaranga ari menshi kuruta akazi kazakorwa ko gusiga amarangi, imibare iva muri komite igaragaza ko ingengo y’imari y’amafaranga azakoreshwa mu gusiga aya marangi angana na Miliyoni 140 Frw.
Ni mu gihe amafaranga ateganyijwe kuva muri aba baturage angana na Miliyoni 60 Frw, mu gihe umujyi wa Kigali uzatanga asigaye agera kuri Miliyoni 80 Frw.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine avuga ko aba baturage ari bo bagomba kuyavugurura kuko ari bo bahakorera.
Yagize “Twabasabye yuko bishakamo ibisubizo kuko niba Umujyi uba watunganyije ahantu byaba bisa n’aho ari ukuvuna Umujyi cyane kugira ngo ugaruke abe ari wo ukomeza kubatunganyiriza ahantu bakorera.”
Mu mwaka wa 2022 ni bwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwazitiye aka gace ka gato bugakumiramo ibinyabiziga, ubundi hasigwa amarangi, hakaba harakomeje kuba ahantu heza h’ubucuruzi hakurura benshi.
Byari biteganyijwe ko itangwa ry’aya mafaranga ryari gutangira tariki 30 Nyakanga, gusa amakuru ahari yemeza ko nta faranga rimwe rirakirwa.


NTAMBARA Garleon
RADIOTV10
Bakabura kuyashora mubuhinzi nindi mishinga ibyara inyungu ngo amarangi,