Mitali Protais wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, ndetse akanaruhagararira nka Ambasaderi muri Ethiopia, yitabiye Imana mu Bubiligi.
Amakuru y’urupfu rw’uyu munyapolitiki, yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Kanama 2025 ari na bwo yitabye Imana, akaba yazize uburwayi yari amaranye igihe.
Mitali Protais uretse kuba yarabaye muri Guverinoma y’u Rwanda nka Minisitiri w’Umuco na Siporo ndetse na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Ishoramarari, Ubukerarugendo n’Amakoperative, yanagize indi myanya nko kuba yarigeze guhagararira iki Gihugu nka Ambasaderi muri Ethiopia.
Nyakwigendera witabye Imana ku myaka 62, yanabaye umwe mu Badepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Ku Mugabane w’u Burayi yapfiriye, yagiyeyo nyuma yo gukurwa mu nshingano zo guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi warwo muri Ethiopia.
RADIOTV10