Monday, August 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ubutumwa bw’agahinda bw’umunyamakuru Mike Karangwa nyuma yo gupfusha umwana

radiotv10by radiotv10
04/08/2025
in IMYIDAGADURO
0
Ubutumwa bw’agahinda bw’umunyamakuru Mike Karangwa nyuma yo gupfusha umwana
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Mike Karangwa yagaragaje agahinda akomeje guterwa n’urupfu rw’umwana we w’ubuheta uherutse kwitaba Imana, anakomeza abandi babyeyi bagize ibyago nk’ibi byo kubura abana babo.

Shimwa Ayaan Karangwa, ubuheta bwa Mike Karangwa na Isimbi Roselyne, yitabye Imana mu cyumweru gishize tariki 31 Nyakanga azize uburwari.

Mu butumwa Mike Karangwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Mbere tariki 04 Kanama 2025 yongeye kwifuriza umwana we kuruhukira mu mahoro y’Imana.

Muri ubu butumwa buherekeje amafoto Mike Karangwa ateruye nyakwigendera, yagize ati “Isinzirire neza muhungu wanjye, Papa, Mama, Mukuru wawe, Murumuna wawe, Umuryango n’inshuti baragukunda kandi baguherekeje neza.”

Yakomeje agira ati “Tuzasubira mu gitondo cy’umuzuko turi kumwe na YESU KRISTO. Dushimiye mwese abadutabaye, abatuzirikanye mu isengesho hamwe n’ubutumwa budukomeza.”

Mike Karangwa kandi yaboneyeho gukomeza ababyeyi banyuze mu gahinda nk’aka ko kubura abana babo. Ati “Twongeye no kuvuga mpore ku mubyeyi wese wa hafi n’uwa kure wanyuze muri iyi nzira. Uwaremye Imitima akomeza kubasana byuzuye. Imana ibahe umugisha.”

Nyakwigendera, umwana wa Mike Karangwa yaherekejwe bwa nyuma mu mpera z’icyumweru gishize, mu muhango witabiriwe na bamwe mu bafite amazina azwi mu Rwanda.

Mike Karangwa, ni umwe mu banyamakuru bubatse izina byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, wanyuze ku bitangazamakuru binyuranye mu Rwanda birimo RADIOTV10.

Amafoto ya Mike Karangwa ateruye umwana we uherutse kwitaba Imana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 3 =

Previous Post

DRC: Ishyaka rya Kabila ryagaragaje igiteye impungenge nyuma yuko atangiye kuburanishwa

Next Post

Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

Related Posts

Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

by radiotv10
04/08/2025
0

Umusore w’ibigango uzwi nka ‘Yantare’ ucungira umutekano umuhanzi The Ben, yajyanywe kwa muganga mu ijoro ubwo uyu bari bavuye mu...

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

by radiotv10
01/08/2025
0

Umunyamakuru Mike Karangwa wamenyenaye ku bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, yapfushije umwana we w’ubuheta. Umwana wa Mike...

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
1

Abanyamakuru Nduwayezu Ndibyariye Jean de Dieu wamamaye nka Jado Max na Kwikiriza William uzwi nka William Kadu bazwi mu biganiro...

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

by radiotv10
30/07/2025
0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cyihariye cy’umwihariko w’umuziki w’injyana yo mu bwoko bwa Country, aho kukinjiramo...

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

IZIHERUKA

Ubutumwa bwa FERWAFA kuri ‘Mama Mukura’ wari umukunzi wa ruhago witabye Imana bitunguranye
FOOTBALL

Ubutumwa bwa FERWAFA kuri ‘Mama Mukura’ wari umukunzi wa ruhago witabye Imana bitunguranye

by radiotv10
04/08/2025
0

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

04/08/2025
How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

04/08/2025
Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

04/08/2025
Uwakiniraga APR yazamuye impaka nyuma yo kuvuga uko abona umukino uzayihuza na Rayon uzagenda

Uwakiniraga APR yazamuye impaka nyuma yo kuvuga uko abona umukino uzayihuza na Rayon uzagenda

04/08/2025
Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

04/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bwa FERWAFA kuri ‘Mama Mukura’ wari umukunzi wa ruhago witabye Imana bitunguranye

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.