Umunyamakuru Mike Karangwa yagaragaje agahinda akomeje guterwa n’urupfu rw’umwana we w’ubuheta uherutse kwitaba Imana, anakomeza abandi babyeyi bagize ibyago nk’ibi byo kubura abana babo.
Shimwa Ayaan Karangwa, ubuheta bwa Mike Karangwa na Isimbi Roselyne, yitabye Imana mu cyumweru gishize tariki 31 Nyakanga azize uburwari.
Mu butumwa Mike Karangwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Mbere tariki 04 Kanama 2025 yongeye kwifuriza umwana we kuruhukira mu mahoro y’Imana.
Muri ubu butumwa buherekeje amafoto Mike Karangwa ateruye nyakwigendera, yagize ati “Isinzirire neza muhungu wanjye, Papa, Mama, Mukuru wawe, Murumuna wawe, Umuryango n’inshuti baragukunda kandi baguherekeje neza.”
Yakomeje agira ati “Tuzasubira mu gitondo cy’umuzuko turi kumwe na YESU KRISTO. Dushimiye mwese abadutabaye, abatuzirikanye mu isengesho hamwe n’ubutumwa budukomeza.”
Mike Karangwa kandi yaboneyeho gukomeza ababyeyi banyuze mu gahinda nk’aka ko kubura abana babo. Ati “Twongeye no kuvuga mpore ku mubyeyi wese wa hafi n’uwa kure wanyuze muri iyi nzira. Uwaremye Imitima akomeza kubasana byuzuye. Imana ibahe umugisha.”
Nyakwigendera, umwana wa Mike Karangwa yaherekejwe bwa nyuma mu mpera z’icyumweru gishize, mu muhango witabiriwe na bamwe mu bafite amazina azwi mu Rwanda.
Mike Karangwa, ni umwe mu banyamakuru bubatse izina byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, wanyuze ku bitangazamakuru binyuranye mu Rwanda birimo RADIOTV10.

RADIOTV10