Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

radiotv10by radiotv10
05/08/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwishyura myugariro wayo Youssou Diagne umwenda w’amadollari 1500 (miliyoni 2 Frw) yari imufitiye, inamuhamagaza mu myitozo bitarenze ku wa Mbere.

Hashinze ukwezi n’iminsi ine ikipe ya Rayon Sports itangiye imyitozo yo gutegura umwaka w’imikino 2025-2026, ariko kugeza ubu mu bakinnyi bagitegerejwe harimo n’Umunya-Senegal Youssou Diagne, wari watangaje ko adateganya kuza mu gihe Rayon Sports yaba itamwishyuye 1500 USD yari yasigaye kuri recrutement yahawe ubwo yasinyiraga iyi kipe.

Gusa kuri ubu, iyi kipe yamaze kwishyura uyu mwenda ariko na yo ihita ibwira uyu mukinnyi ko asabwa kuba yageze mu myitozo bitarenze ku wa mbere Tariki 11 Kanama 2025.

Icyakora amakuru RADIOTV10 ikesha abahagarariye uyu myugariro, avuga ko bitazarinda bigera ku wa Mbere ahubwo bishoboka ko azaba yageze i Kigali kuri uyu wa Gatanu.

Usibye Youssou Diagne, mwene wabo bakomoka mu Gihugu kimwe Fall Ngagne, na we hari ideni ry’amadollari 1000 ikipe ya Rayon Sports imubereyemo, ariko we kuba ataraza avuga ko atari ukubera ideni gusa ahubwo akiri kwivuza imvune y’ivi yagize muro Gashyantare uyu mwaka, ku mukino iyi kipe yanganyijemo n’Amagaju igitego 1-1.

Youssou naramuka atangiye imyitozo ku wa Mbere, bivuze ko azaba ari mu bakinnyi Rayon Sports izifashisha ku munsi w’igikundiro (RAYON DAY) uzaba tariki ya 15 Kanama 2025, aho iyi kipe izakina na Young Africans kuri Sitade Amahoro.

Youssou Diagne na Fall Ngagne ni bo bakinnyi bonyine bataratangira imyitozo muri Rayon Sports, dore ko na Aimable Nsabimana wari umaze igihe atitoza yatangiye imyitozo ku munsi w’ejo hashize.

Rayon ikomeje imyitozo yitegura imikino ya Shampiyona y’umwaka utaha ndetse no kuzahagararira Igihugu mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Youssou Diagne yishyuwe asabwa kugaruka vuba na bwangu
Fall Ngagne we ngo aracyari kwivuza

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − thirteen =

Previous Post

Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

Next Post

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

Related Posts

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe y'Amgaju FC, bwirukanye abatoza bose bayitozaga, ibashinja umusaruro mubi, harimo no kuba banyagiwe ibitego 8-0 na Al Hilal,...

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

by radiotv10
12/01/2026
0

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko ubwo iyi kipe yatsindwaga na mucyeba wayo ibitego 4-1 ku...

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ikipe ya FC Barcelona yatwaye igikombe kiruta ibindi muri Spain (Spanish Super Cup cyangwa Supercopa de España) nyuma yo gutsinda...

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

by radiotv10
10/01/2026
0

In a world full of intense workout trends and gym culture, walking is often overlooked. Many people believe that if...

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.