Sunday, November 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ibivugwa ku ijyanwa mu bitaro ry’umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel umugabo w’Umunyarwandakazi Teta bavuzweho gupfubirana

radiotv10by radiotv10
07/08/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ibivugwa ku ijyanwa mu bitaro ry’umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel umugabo w’Umunyarwandakazi Teta bavuzweho gupfubirana
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo usanzwe afitanye abana n’Umunyarwandakazi Teta Sandra bigeze kuvugwaho kugirana amakimbirane, yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugira impanuka bivugwa ko yagonzwe n’uyu mugore.

Weasel Manizo ari mu Bitaro bya Nsambya, nyuma yo kugongerwa kuri kabari kazwi nka Shan’s Bar & Restaurant iherereye mu gace ka Munyonyo kazwiho kuba gatuwe n’abaherwe.

Ikinyamakuru Pulse.Ug dukesha aya makuru, kiravuga ko abakurikiranye iby’ibibazo byabaye hagati ya Weasel n’umugore we Teta Sandra, bavuga ko bashyamiranye bikomeye, ubundi umugore agafata icyemezo cyo kumusiga muri ako kabari.

Bavuga ko ubwo Teta Sandra yinjiraga mu modoka ngo atahe, Weasel yagerageje kumwitambika agahagarara imbere yayo, undi agahita ahata umuriro imodoka agahita amusekura akikubita hasi akavunika amaguru yombi.

Amakimbirane hagati ya Teta Sandra n’uyu muhanzi w’ikirangirire muri Uganda no mu karere, yatangiye kuvugwa muri 2022 ubwo hacicikanaga amafoto y’uyu Munyarwandakazi yaruzuye inguma umubiri wose, bivugwa ko ari ukubera inkoni yakubitwaga n’umugabo we Weasel.

Iki kibazo cy’amakimbirane yavugwaga hagati ya Teta na Weasel, cyaje no kwinjirwamo na Ambasade y’u Rwanda muri Uganda muri uwo mwaka wa 2022, byaje no gutuma uyu Munyarwandakazi ataha mu Rwanda, ariko nyuma aza gusubira muri Uganda asanze uyu muhanzi bafitanye abana babiri.

Umuhanzi Weasel n’umugore we Teta Sandra

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + ten =

Previous Post

Jules Karangwa wabaye umunyamakuru yahawe inshingano zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Next Post

Hatangajwe amakuru arambuye ku mugambi mubisha FARDC na FDLR bafitiye Abanyamulenge

Related Posts

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

by radiotv10
22/11/2025
0

Murindahabi Irene usanzwe areberera inyungu abaririmbyi Vestine na Dorcas, yavuze ko ubutumwa buherutse gutambuka ku rubuga nkoranyambaga rw’umwe muri aba...

Rwandan-origin contestant advances to the final stage of Miss Belgium

Rwandan-origin contestant advances to the final stage of Miss Belgium

by radiotv10
22/11/2025
0

Kyra Nkezabera, whose parents include a Rwandan father and a Belgian mother, has reached the final round of the Miss...

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

by radiotv10
21/11/2025
0

Umuhanzi Niyo Bosco yatanze umucyo ku byatumye hari abakeka ko yaba yarabeshye abantu igihe kinini ko atabona, avuga ko amashusho...

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

by radiotv10
21/11/2025
0

Kyra Nkezabera ukomoka ku babyeyi barimo Umunyarwanda, uri guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi (Miss Belgium), yageze mu cyiciro cya...

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

by radiotv10
19/11/2025
0

Umuhanzi Bill Ruzima wari uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, yamaze kujyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Huye cyanyuzemo abandi...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

22/11/2025
Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

22/11/2025
Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

22/11/2025
Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

22/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe amakuru arambuye ku mugambi mubisha FARDC na FDLR bafitiye Abanyamulenge

Hatangajwe amakuru arambuye ku mugambi mubisha FARDC na FDLR bafitiye Abanyamulenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.