Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu, cyatangije ubukangurambaga buzatuma abantu bitabira gahunda zo kwibaruza kugira ngo bazahabwe irangamuntu koranabuhanga, izahabwa Abanyarwanda, impunzi kugeza no ku bimukira.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe na NIDA kuri uyu wa Kane tariki 07 Kanama 2025 mu imurikagurisha Mpuzamahanga riri kubera i Gikondo ahari guhurira abantu benshi.
Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Mukesha Josephine yagarutse ku byiza by’iyi rangamuntu, aho yavuze ko idashobora kubura nk’uko byagendaga ku zisanzwe.
Yagize ati “Ntisaba ko tuyigendana, iduha uburenganzira ku gutanga uburenganzira ku makuru yacu, tukaba twahitamo ayo dukwiye gutanga n’igihe tuyatangira byaba na ngombwa, tukazahagarika ubwo burenganzira.”
Yavuze ko haguwe abazahabwa iyi rangamuntu, aho itazahabwa Abanyarwanda gusa, kuko izanahabwa impunzi, abanyamahanga ndetse n’abimukira.
Ati “Hari abanyamahanga twajyaga tuziha bazamara amezi atandatu, ariko ubu n’uzajya ahamara igihe gito azajya ayihabwa bitewe na serivisi akeneye ayikoreshe.”
Aba mbere batangiye gukosoza amakuru yari asanzwe ari ku irangamuntu isanzwe, ndetse banishimira uko bikorwa byumwihariko bavuga ko n’amakosa yagaragara mu irangamimerere agiye gukosorwa.
Omar Mahina watahutse mu Rwanda avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagize ati “Mu irangamimerere bari baranditsemo ko napfuye, ariko ubu nishimiye ko babikosoye, ubu ndi muzima, abantu bose baramenya ko ndiho kandi byagaragaraga ko napfuye.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe irangamuntu kivuga ko mu kubarura abantu bagomba guhabwa iyi rangamuntu koranabuhanga, kizagera ku bantu bose barebwa n’iyi gahunda, yaba Abanyarwanda bose n’impunzi.
Mukesha Josephine yagize ati “Abantu bose basabwa kubyitabira kuko hazabarurwa abantu kuva ku mwana akivuga kugera ku muntu ukuze.”
RADIOTV10