Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

radiotv10by radiotv10
08/08/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano
Share on FacebookShare on Twitter

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwahaye ibihano byo guhagarika abanyamategeko 21 bunganira abandi (Abavoka) barimo Me Thierry Kevin Gatete usanzwe azwi mu busesenguzi n’umushakashatsi mu bya politiki.

Ihagarikwa ry’aba Bavoka rikubiye mu ibaruwa yanditswe na Perezida w’Urugaga rw’Abavoka (Rwanda BAR Association), Me Moise Nkundabarashi.

Muri iyi baruwa yanditswe kuri uyu wa Kane tariki 06 Kanama 2025, Me Nkundabarashi, atangira avuga ko “Hashingiwe ku byemezo bya Komisiyo ishinzwe imyitwarire y’Abavoka (Commission Discipline) yateranye mu kwezi kwa Nyakanga 2025 igasuzuma ndetse igafata umwanzuro kuri dosiye z’Abavoka bakoze amakosa y’umwuga.”

Akomeza avuga ko yohereje urutonde rw’Abavoka bafatiwe ibihano n’iyi Komisiyo, kandi ko byamenyeshejwe ababifatiwe bose. Ati “Bakaba badagifite uburenganzira bwo kugira uwo bunganira mu mategeko nk’Abavoka mu gihe bahagaritswe.”

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka akomeza avuga ko mu gihe aba Banyamategeko bazaba barangije ibihano byabo, bashobora kuzandikira Inama y’Urugaga bayisaba gusubizwa mu mwuga, ubundi ubusabe bwabo bugasuzumwa, kugira ngo bemererwe kongera kunganira abantu mu mategeko.

Aba banyamategeko bagiye bahabwa ibihano bitandukanye, barimo abahagaritswe igice cy’umwaka (amezi atandatu) ndetse n’abahagaritswe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Muri aba bahagaritswe, barimo Me Thierry Kevin Gatete uzwi nka Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, usanzwe ari umwe mu basesenguzi mu bya Politiki bazwi mu Rwanda. Uyu munyamategeko we yahagaritswe imyaka ibiri.

Me Gatete kandi yamenyekanye cyane muri 2015 ubwo yajyaga mu rubanza rw’ikirego cyari cyaratanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) ryaregagamo Leta mu Rukiko rw’Ikirenga ryavugaga ko gushaka guhindura Itegeko Nshinga binyuranyije n’amategeko.

Uyu munyamategeko wari uhagarariye Umuryango uzwi nka ‘Center for Human right in Law’ yasabaga ko yinjira muri uru rubanza, nk’Inshuti y’Urukiko (Amicus Curiae) aho yavugaga ko ashyigikiye iki kirego cyatanzwe na Green Party.

Gusa Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyifuzo cy’uyu Muryango n’uyu munyamategeko, ruburanisha uru rubanza Leta yaje gutsindamo iri shyaka.

Me Gatete muri 2015 ubwo yifuzaga kuba inshuti y’Urukiko mu rubaza DGPR yari yararezemo Leta
Me Gatete ni umwe mu basesenguzi mu bya politiki baziw mu Rwanda
Muri Gashyantare uyu mwaka ubwo yari yatumiwe kuri Televiziyo y’Igihugu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − five =

Previous Post

Eng.-AFC/M23 refutes UN accusations of involvement in civilian killings

Next Post

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Related Posts

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.