Monday, November 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa Perezida wa Ghana yatanze ubwo hashyingurwaga abayobozi mu nzego nkuru z’umutekano

radiotv10by radiotv10
11/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ubutumwa Perezida wa Ghana yatanze ubwo hashyingurwaga abayobozi mu nzego nkuru z’umutekano
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwo hashyingurwaga abayobozi babiri barimo uwari Minisitiri w’Ibidukikije muri Ghana baherutse guhitanwa n’impanuka ya kajugujugu, Perezida w’iki Gihugu yavuze ko barangwaga n’umuhate wo gukorera Igihugu, kandi ko bakwiye kubera urugero abayobozi basigaye ku Isi.

Aba bayobozi bashyinguwe kuri iki Cyumweru, ni Minisitiri w’ibidukikije Ibrahim Muhammed Murtala n’Umuyobozi Mukuru wungirije wari ushinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano imbere mu Gihugu, Alhaji Muniru Limuna Mohammed.

Aba bayobozi ni bamwe mu baguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yavaga mu Murwa Mukuru i Accra yerekeza mu Mujyi wa Obuasi. Abashinzwe itumanaho mu by’indege baza kuyibura kuri radar, nyuma iboneka yakoze impanuka mu gace ka Adansi.

Aba bayobozi bashyinguwe mu irimbi rya Gisirikare, nyuma yo kunamirwa no guhabwa icyubahiro na Perezida John Dramani Mahama.

Yagize ati “Ndizera neza ntashidikanya ko aba batuvuyemo, bafite icyifuzo cy’uko dukomeza gukorana umurava nkuko tukiri kumwe nabo, wasangaga bafite ishyaka ryo gukorera igihugu.”

Yongeyeho ko “Mu rwego rwo kubaha icyubahiro, dukomeze umurava mu gukorera abaturage ba Ghana, duharanire kunoza ibyo dukora, kugira ngo aho baruhukiye roho zabo zumve zitekanye.”

Uretse aba ba Minisitiri babiri, mu bandi baguye muri iyi mpanuka, harimo Edward Omane Boamah wari Minisitiri w’Umutekano, hakaba Samuel Sarpong wari Umuyobozi wungirije w’ishyaka riri ku butegetsi, National Democratic Congress.

Aba bantu umunani bose byemejwe ko baguye muri iyi mpanuka, nyuma yuko imibiri yabo ikorewe ibizamini byakorewe muri Afurika y’Epfo.

Biteganyijwe ko ku wa 15 Kanama 2025, ari bwo abasigaye bazashyingurwa mu irimbi rya Black Star Square, riherereye i Accra.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyarateye iyi mpanuka yacuze inkumbi, cyakora igisirikare cya Ghana kiravuga ko cyatangiye iperereza.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Uwamaze imyaka 30 asaba kwemezwa nk’uwarokotse Jenoside ubu ari mu byishimo

Next Post

Haramaganwa iyicwa ry’abanyamakuru bahitanywe n’igitero cy’indege ya Israel barimo uwari watewe ubwoba

Related Posts

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

by radiotv10
22/11/2025
0

Igihugu cya Ukraine cyavuze ko kidashobora kubahiriza amasezerano yateywe na Leta Zunze Ubumwe za America agamije kurangiza intambara kiriya Gihugu...

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

by radiotv10
22/11/2025
0

Nyuma yuko Leta Zunze Ubumwe za America zitangaje ko zitazitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize G20 bikize kurusha ibindi ku Isi,...

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

by radiotv10
20/11/2025
0

Abantu 19 baguye mu gitero gikomeye cyagabwe n’indege z’Abarusiya ku nyubako z’amacumbi y’abaturage mu mujyi wa Ternopil, mu burengerazuba bwa...

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

by radiotv10
19/11/2025
0

Ababyeyi b’abakobwa 25 bashimuswe bakuwe ku ishuri muri Nigeria, baracyari mu gihirahiro, bategereje amakuru ku buzima bw’abana babo nyuma y’igitero...

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

by radiotv10
19/11/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ubwo yakiraga ku meza Igikomangoma cy’Ubwami bwa Saudi Arabia, wari kumwe...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

22/11/2025
Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

22/11/2025
Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

22/11/2025
Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

22/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haramaganwa iyicwa ry’abanyamakuru bahitanywe n’igitero cy’indege ya Israel barimo uwari watewe ubwoba

Haramaganwa iyicwa ry’abanyamakuru bahitanywe n’igitero cy’indege ya Israel barimo uwari watewe ubwoba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.