Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato

radiotv10by radiotv10
12/08/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bongeye kuvoma amazi y’ibishanga nyamara bari bahawe ivomero ry’amazi meza, ariko ko nyuma yuko rifunguwe ritamaze kabiri, kuko amazi yahise agenda.

Aba baturage bavuga ko ubwo bahabwaga amavomeri, byabashimishije kuko bumvaga baruhutse urugendo rurerure bakoraga bajya kuvoma amazi  nayo atari meza mu bishanga.

Kankindi yagize ati “Aya mavomo bayaduha twari tumaze igihe kinini tuyakeneye kuko twavomaga amazi mabi cyane yo mu bishanga, baduhaye amazi twarishimye cyane tugira ngo turuhutse izo ngendo, ariko twayavomyeho gato aba arabuze none twasubiye uko twari tumeze.”

Mukamugema Anasthasie na we ati “Baduhaye amazi tuyavomaho igihe gito aba aragiye ku buryo niyo hari aho aje aza nka rimwe mu kwezi akongera akagenda.”

Aba baturage bakora urugendo rurerure bajya gushaka amazi bamwe bagahitamo gukoresha amazi mabi y’ibishanga, bagasaba ko  amavomo bahawe yashyirwamo amazi.

Kabarisa Elisa ati “Biba bibabaje kuba amavomo ari imbere y’inzu zacu ari baringa bibaye byiza baduha amazi tukaruhuka ru rugendo rwo kuvoma kure.”

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC ishami rya Gisagara, Mugabire Theogene avuga ko iki kibazo giterwa no kuba abakeneye amazi baba ari benshi, cyane cyane mu bihe by’izuba.

Ati “Umuyoboro utanga amazi hariya ni isaranganya. Ni uko mu gihe cy’impeshyi bose baba bayakeneye ari benshi akaba macye.”

Akomeza agira ati “Turateganya ko uruganda ruteganwa kubakwa ruzatanga amazi ahagije mu Turere twa Nyaruguru, Huye na Gisagara bikazakemura ikibazo mu buryo burambye bigatuma abo baturage batongera kubura amazi.”

Mu Karere ka Gisagara hari amasooko mato atanga metero kibe 240 z’amazi ku munsi, mu gihe hakenewe byibura metero kibe 350 ku munsi. Abaturage bagerwaho n’amazi meza mu Karere ka Gisagara, bari ku gipimo cya 78%.

Amavomero bahawe ngo amazi meza aherukamo cyera
Bavuga ko bibabaje kubona aya mavomera imbere y’inzu zabo ariko bakayasiga bakajya kuvoma mu bishanga

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + twenty =

Previous Post

Rwanda’s dance revolution: From Amaraba to Afro-Fusion

Next Post

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.