Abatuye mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bongeye kuvoma amazi y’ibishanga nyamara bari bahawe ivomero ry’amazi meza, ariko ko nyuma yuko rifunguwe ritamaze kabiri, kuko amazi yahise agenda.
Aba baturage bavuga ko ubwo bahabwaga amavomeri, byabashimishije kuko bumvaga baruhutse urugendo rurerure bakoraga bajya kuvoma amazi nayo atari meza mu bishanga.
Kankindi yagize ati “Aya mavomo bayaduha twari tumaze igihe kinini tuyakeneye kuko twavomaga amazi mabi cyane yo mu bishanga, baduhaye amazi twarishimye cyane tugira ngo turuhutse izo ngendo, ariko twayavomyeho gato aba arabuze none twasubiye uko twari tumeze.”
Mukamugema Anasthasie na we ati “Baduhaye amazi tuyavomaho igihe gito aba aragiye ku buryo niyo hari aho aje aza nka rimwe mu kwezi akongera akagenda.”
Aba baturage bakora urugendo rurerure bajya gushaka amazi bamwe bagahitamo gukoresha amazi mabi y’ibishanga, bagasaba ko amavomo bahawe yashyirwamo amazi.
Kabarisa Elisa ati “Biba bibabaje kuba amavomo ari imbere y’inzu zacu ari baringa bibaye byiza baduha amazi tukaruhuka ru rugendo rwo kuvoma kure.”
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC ishami rya Gisagara, Mugabire Theogene avuga ko iki kibazo giterwa no kuba abakeneye amazi baba ari benshi, cyane cyane mu bihe by’izuba.
Ati “Umuyoboro utanga amazi hariya ni isaranganya. Ni uko mu gihe cy’impeshyi bose baba bayakeneye ari benshi akaba macye.”
Akomeza agira ati “Turateganya ko uruganda ruteganwa kubakwa ruzatanga amazi ahagije mu Turere twa Nyaruguru, Huye na Gisagara bikazakemura ikibazo mu buryo burambye bigatuma abo baturage batongera kubura amazi.”
Mu Karere ka Gisagara hari amasooko mato atanga metero kibe 240 z’amazi ku munsi, mu gihe hakenewe byibura metero kibe 350 ku munsi. Abaturage bagerwaho n’amazi meza mu Karere ka Gisagara, bari ku gipimo cya 78%.


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10