Mbere yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ahura na Vladmir Putin w’u Burusiya, yavuze ko afite impungenge ko ikiganiro bagirana gishobora kudatanga umusaruro mu kurangiza intambara imaze imyaka irenga itatu.
Uyu Mukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America yavuze ko atiyumvishaga uburyo iyi ntambara ishobora kugeza uyu munsi itararangira.
Icyakora ngo mugenzi we aramuzi ko atajya akina. Ubu ngo iherezo ryayo riri hafi. Ati “Ndatekereza ko iza kuba inama nziza, ariko inama y’ingenzi izaba iya kabiri. Hazabaho inama ya Perezida Putin, Zelenskyy nanjye. Dushobora kuzatumira n’Abanyaburayi. Turareba uko bigenda.
Ndatekereza ko Perezida Putin na Zelensky bashaka amahoro. Tuzareba uko babyitwaramo.
Ibi nibikunda; ndaba mpagaritse intamba esheshatu mu mezi atandatu. Ni byiza cyane. Ubundi mbere natekereza ko iyi ntambara ari yo yoroshye kuyihagarika, ariko nasanze ikomeye cyane.
Ndatekereza ko noneho ubu Perezida Putin ashaka kumvikana, kuko iyo nza kuba ntari Perezida; ubu aba yarafashe Ukraine yose.”
Yakomejenagira ati “Iyi nama igiye kureba muri Alaska kubera ko ari ho horoshye cyane. Ndatekereza ko biza kuba ari byiza, ariko ndibaza ko nko mu minota ibiri, itatu cyangwa itanu tukimara kwicara; ndaba natangiye kumenya niba iyi nama iza kugenda neza cyangwa nabi. Nigenda nabi; irasozwa vuba, ariko nirangira neza irarangira tugize ibyo twumvikana.”
Nubwo Perezida Trump avuga ibi; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Viktorovich Lavrov akigera muri Alaska; yavuze ko Igihugu ntacyo cyiteze kidasanzwe.
Ati “Ntidushobora kugira icyo twitega mbere y’inama, tuzi ko hari ibyo dusaba kandi ni byo dushikamyeho, turanabisobanura rwose, hari byinshi byakozwe igihe intumwa idasanzwe ya Perezida Trump yazaga i Moscow. Perezida w’u Burusiya yarabisobanuye. Witkoff yavugaga mu mwanya wa Perezida trump. Ndatekereza ko tuza gukomera ibi biganiro by’ingenzi.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo mu Bwongereza, John Healey yavuze ko bizeye ubushobozi bwa Perezida Trump.
Abanyaburayi bose bategereje kumva ikiva muri iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu byombi, aho bavuga ko mu biganirwaho uyu munsi hatarimo gufata umwanzuro wo gutanga ubutaka bwa Ukraine nk’ikiguzi cyo guhagarika intambara.
David NZABONIMPA
RADIOTV10