Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko ibiza byaturutse ku mvura yaguye mu ijoro ryo ku ya 17 rishyira ku ya 18 Kanama, byahitanye ubuzima bw’abantu batatu, abandi 11 barakomereka, hanangirika ibikorwa binyuranye birimo inzu zasenyutse.
Kuva mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 17 Kanama imvura yaraye igwa yambukiranya umunsi wo ku wa Mbere tariki 18 Kanama, mu gihe muri uku kwezi kudasanzwe kugwamo imvura nk’uko byasobanuwe n’ Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Ngonga Aristarque.
Yagize ati “Ubusanzwe ukwezi kwa Kanama ntabwo kurangwamo imvura, ariko ku wa 16 Kanama twagize imvura igwa hirya no hino mu Gihugu ndetse no mu ijoro ryacyeye yaguye igeza no mu gitondo.”
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yagaragaje ko abantu batatu bo mu Karere ka Burera bitabye Imana ubwo hagwaga iyi mvura, aho bakubiswe n’inkuba, mu gihe abandi 11 barimo batatu bo mu Karere ka Kamonyi n’umunani bo mu Karere ka Nyamasheke bakomeretse.
Bamwe muri bo bakubiswe n’inkuba, abandi bakomereka biturutse ku kwangirika kw’inzu biturutse ku mvura nyinshi.
Iyi Minisiteri kandi yagaragaje ko iyi mvura yaguye muri riruya joro yangije inzu zirindwi zirimo esheshatu zo mu Karere ka Kamonyi n’indi yo mu Karere ka musanze.
Ni mu gihe muri kiriya cyumweru cyose, imvura yaguye yahitanye abantu batanu bose hamwe, aho babiri bahitanywe n’imvura yaguye hagati ya tariki 11 na 16 z’uku kwezi.
Iyi mvura kandi yaguye muri ibyo bihe yakomerekeje abantu bane, isenya inzu 11 zo mu Turere twa Musanze, Kamonyi, Nyamagabe ndetse na Nyamasheke.
MINEMA irashishikariza buri wese gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kwirinda ingaruka z’ibiza mu gihe cy’imvura kugira ngo barusheho kubungabunga ubuzima bwabo no kwirinda ibihombo bitandukanye.
RADIOTV10