Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, azajya hanze mbere yuko uku kwezi kurangira, ibintu bibaye ku nshuro ya mbere, bizanafasha abashaka guhita bakomeza mu mashuri makuru na za Kaminuza, gutangirana n’abandi bitabasabye gutegereza umwaka wose nk’uko byari bisanzwe.
Byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025 hatangajwe amanota y’abarangije amashuri abanza n’abarangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye.
Ni amanota yagiye hanze habura ibyumweru bitatu ngo umwaka w’amashuri wa 2025-2026 utangire, bizanorohereza abanyeshuri bagiye mu byiciro byisumbuyeho gutangirira rimwe na bagenzi babo.
Dr Nsengimana, avuga ko nyuma yo gutangaza aya manota y’abarangije amashuri abanza n’abarangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye, hakurikiraho gutangaza ay’abarangije amashuri yisumbuye.
Yagize ati “Amanota y’abarangije A Level [amashuri yisumbuye] bazayabona mu mpera z’uku kwezi, ni ukuvuga bitarenze uku kwezi kwa munani.”
Avuga ko ari ubwa mbere aya manota agiye gusohoka mbere ugereranyije n’igihe yajyaga agira hanze, ku buryo bizanafasha abifuza guhita bakameza mu mashuri makuru na za kaminuza gukomeza, hatabayeho gutegereza umwaka wose.
Ati “Ubundi uko byari bisanzwe ntabwo bayabonaga mu kwezi kwa munani, bayabonaga nko mu kwezi kwa cumi cyangwa kwa cumi na rimwe, ariko icyo twakoze kwari ukugira ngo dukore ibishoboka kugira ngo ibizamini bikorwe, bikosorwe, amanota aboneke, abana bashobore gukomeza kwiga aho kugira ngo barindire umwaka wose.”
Minisitiri w’Uburezi avuga ko muri ibi byumweru bibiri Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kizaba kiri gushyira ku murongo amanota y’abarangije iki cyiciro cy’amashuri yisumbuye, ku buryo mu mpera z’uku kwezi azatangazwa.
Ni mu gihe amanota y’abarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize wa 2023-2024 yagiye hanze mu kwezi k’Ukuboza 2025, hashize amezi atatu amashuri makuru na za kaminuza batangiye amasomo, kuko aya mashuri na yo atangira mu kwezi kwa Nzeri.
RADIOTV10