Wednesday, August 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bwa mbere abarangije ayisumbuye mu Rwanda bagiye kumenya amanota mbere yuko amashuri atangira

radiotv10by radiotv10
20/08/2025
in MU RWANDA
0
Bwa mbere abarangije ayisumbuye mu Rwanda bagiye kumenya amanota mbere yuko amashuri atangira
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, azajya hanze mbere yuko uku kwezi kurangira, ibintu bibaye ku nshuro ya mbere, bizanafasha abashaka guhita bakomeza mu mashuri makuru na za Kaminuza, gutangirana n’abandi bitabasabye gutegereza umwaka wose nk’uko byari bisanzwe.

Byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025 hatangajwe amanota y’abarangije amashuri abanza n’abarangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

Ni amanota yagiye hanze habura ibyumweru bitatu ngo umwaka w’amashuri wa 2025-2026 utangire, bizanorohereza abanyeshuri bagiye mu byiciro byisumbuyeho gutangirira rimwe na bagenzi babo.

Dr Nsengimana, avuga ko nyuma yo gutangaza aya manota y’abarangije amashuri abanza n’abarangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye, hakurikiraho gutangaza ay’abarangije amashuri yisumbuye.

Yagize ati “Amanota y’abarangije A Level [amashuri yisumbuye] bazayabona mu mpera z’uku kwezi, ni ukuvuga bitarenze uku kwezi kwa munani.”

Avuga ko ari ubwa mbere aya manota agiye gusohoka mbere ugereranyije n’igihe yajyaga agira hanze, ku buryo bizanafasha abifuza guhita bakameza mu mashuri makuru na za kaminuza gukomeza, hatabayeho gutegereza umwaka wose.

Ati “Ubundi uko byari bisanzwe ntabwo bayabonaga mu kwezi kwa munani, bayabonaga nko mu kwezi kwa cumi cyangwa kwa cumi na rimwe, ariko icyo twakoze kwari ukugira ngo dukore ibishoboka kugira ngo ibizamini bikorwe, bikosorwe, amanota aboneke, abana bashobore gukomeza kwiga aho kugira ngo barindire umwaka wose.”

Minisitiri w’Uburezi avuga ko muri ibi byumweru bibiri Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kizaba kiri gushyira ku murongo amanota y’abarangije iki cyiciro cy’amashuri yisumbuye, ku buryo mu mpera z’uku kwezi azatangazwa.

Ni mu gihe amanota y’abarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize wa 2023-2024 yagiye hanze mu kwezi k’Ukuboza 2025, hashize amezi atatu amashuri makuru na za kaminuza batangiye amasomo, kuko aya mashuri na yo atangira mu kwezi kwa Nzeri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Hatangajwe ibigaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bwiteguye gukaza imirwano buhanganyemo na AFC/M23

Next Post

Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

Related Posts

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

Eng.-Former Israeli Ambassador to Rwanda shares his delight at calling it his second home

by radiotv10
20/08/2025
0

Dr. Ron Adam, who was the first Ambassador of Israel to Rwanda, said that he once again enjoyed wonderful moments...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

by radiotv10
20/08/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko ikibazo cy’urugomo rukorwa n’abanyamahanga baba mu Rwanda, kimaze iminsi gikurikiranwa, ndetse ko mu mezi 12...

Eng.-Rwanda to announce high school graduates’ results before the academic year for the first time

Eng.-Rwanda to announce high school graduates’ results before the academic year for the first time

by radiotv10
20/08/2025
0

The Ministry of Education has announced that results of the National Examinations for students who completed secondary school in the...

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

by radiotv10
20/08/2025
0

Dr Ron Adam wabaye Ambasaderi wa mbere w’Igihugu cya Israel mu Rwanda, yavuze ko yongeye kugirira ibihe byiza muri iki...

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

by radiotv10
20/08/2025
0

Rwanda National Police has said that the issue of violence committed by foreigners living in Rwanda has been under monitoring,...

IZIHERUKA

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira
MU RWANDA

Eng.-Former Israeli Ambassador to Rwanda shares his delight at calling it his second home

by radiotv10
20/08/2025
0

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

20/08/2025
Eng.-Rwanda to announce high school graduates’ results before the academic year for the first time

Eng.-Rwanda to announce high school graduates’ results before the academic year for the first time

20/08/2025
Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

20/08/2025
Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

20/08/2025
Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

20/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Former Israeli Ambassador to Rwanda shares his delight at calling it his second home

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

Eng.-Rwanda to announce high school graduates’ results before the academic year for the first time

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.