Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu, gitangaza ko Indangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangwa, itazagaragaza amakuru menshi ya nyirayo, kuko izaba iriho ifoto na nimero gusa, kandi igafasha abantu kubona serivisi byihuse, ku buryo nk’iyo babonaga nyuma y’ukwezi bashobora kuzajya bayibona mu masaha abarirwa ku ntoki.
Byatangajwe na Manago Dieudonné, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ikorwa n’ikwirakwizwa ry’Irangamuntu-Koranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu cy’Irangamuntu NIDA.
Avuga ko uyu mushinga w’Indangamuntu Koranabuhanga, watangiye mu mwaka wa 2023 ari na bwo hagiyeho itegeko riyiteganya, hagahita hatangira ibikorwa byo kwitegura kurishyira mu bikorwa.
Iyi Ndangamuntu ijyanye n’itegeko rijyanye no kubungabunga amakuru bwite y’umuntu ndetse n’Itegeko ryo muri uriya mwaka wa 2023 ry’Indangamuntu-Koranabuhanga.
Ati “Ni Indangamuntu rero ije tugeze mu gihe cy’ikoranabuhanga rigeze ku rwego rwo hejuru aho bifuza ko iyo ndangamuntu-koranabuhanga izagira uruhare rukomeye mu itangwa rya serivisi cyane cyane ko niba tuvuga ngo twateye imbere mu ikoranabuhanga, serivisi yakagombye guhabwa umuturage yihuse cyane mu buryo bwose bushoboka ugereranyije n’igihe tuvuyemo.”
Akomeza agira ati “Tuvuge niba wabonaga serivisi mu gihe cy’iminsi itanu cyangwa se mu gihe cy’ukwezi, ya serivisi washoboraga kubona mu gihe cy’ukwezi ukaba wayibona mu masaha nk’atatu cyangwa nk’atanu, cyangwa se ukaba wayibona ako kanya kubera ko hariho ikoranabuhanga ryorohereza itangwa rya serivisi.”
Akomeza avuga ko iyi Ndangamuntu izaza iha imbaraga ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, nk’uko byifashishwa mu buryo bw’ubukungu, aho umuntu aba ashobora gukura amafaranga kuri konti ye atavuye aho ari, cyangwa umuntu akayoherereza undi yibereye mu rugo cyangwa ngo agire undi muntu umufasha mu rugendo rwo guhabwa iyo serivisi.
Ati “Muri iyo digital economy hakenewe iyo Ndangamuntu koranabuhanga kugira ngo yihutishe izo serivisi.”
Imiterere yayo irihariye
Manago Dieudonné avuga ko Indangamuntu yari isanzwe ikoreshwa na yo yari iy’ikoranabuhanga, ariko ko igiye gukoreshwa ubu ifite iryisumbuyeho.
Ati “Cyane cyane ko yari ishingiye ku bikumwe bibiri, wenda akarusho ni uko tugiye kujya ku ntoki icumi n’imboni z’amaso, n’isura, kandi ibyo byose bikaba bifite sisiteme ibigenzura.”
Avuga ko ibi bizanarandura uburiganya bwashoboraga kubaho bwatumaga hari umuntu ushobora gukoresha irangamuntu ebyiri.
Avuga ko iyi Ndangamuntu-Koranabuhanga, ku bayisanganywe, bazakomeza kugira nimero z’iyari isanzwe, kandi umuntu akazagira amahitamo y’uburyo yifuza kuyitunga.
Ati “Wowe nyiri ubwite ushobora guhitamo bakayigushyirira muri smart phone cyangwa bakayigupuritingira (Printing). Ni indangamuntu izaba iriho ifoto yawe na nimero y’irangamuntu, ntayandi makuru ariho. Wayita utayita, nimero yayo izakomeza kuba ya yindi, bitandukanye n’iyari iriho.”
Manago avuga ko mu gutanga iyi Ndangamuntu Koranabuhanga, umuntu azaba anafite uburyo bworoshye bwo gukosoza amakosa yaba yakozwe mu gukora iyi Ndangamuntu, kimwe no kujyanisha amakuru y’imyirondoro igezweho, ku buryo umuntu nazajya ashaka gukora ‘update’ y’aho atuye cyangwa andi makuru agezweho kuri we, bizajya bikorwa mu buryo bworoshye.
RADIOTV10