Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, baravuga ko bagenzi babo umunani barimo umugore utwite bafungiwe ku Biro by’Akagari mu cyumba kimwe ari abagabo n’abagore, ngo bazizwa kutagira ubwiherero bumeze neza n’isuku nke.
Aba bantu bafunzwe kuva ku isaha ya saa sita z’amanywa zo ku wa Gatatu ku mpamvu zirimo kutagira ubwiherero no kugaragaza isuku nke.
Umugore witwa Uwingeneye Anonsiyata ufite inda nk’uko bivugwa n’umugabo we Niyonkuru Vincent, ari mu bagore batatu bafunganywe n’abagabo batanu.
Niyonkuru Vincent ati “Bamufashe saa sita nibwo nari nkiva mu kazi abantu barambwira ngo baramujyanye. Ikibazo ngo ni ubwiherero budasakaye kandi nari ndi gushaka amafaranga yo kugura ibati ngo mbusakare. Aratwite afite inda igeze mu mezi kandi ijya imukoroga.”
Undi muturage wahaye amakuru atabariza bagenzi be bafunzwe muri ubwo buryo, yabwiye RADIOTV10 ko babafungiye hamwe ari abagabo n’abagore ndeste ko babujijwe uburenganzira bwo kujya ku bwiherero.
Ati “Ikibabaje ni uko abagore n’abagabo babavanze, kandi bakaba banze ko banjya kuri wese.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura, Sindayiheba Aphrodis yemereye RADIOTV10 ko aba baturage bafungiwe mu Biro by’Akagari, mu rwego rwo kugira ngo baganirizwe ngo bisubireho ku bijyanye n’isuku.
Yagize ati “Abaturage bahari ku buryo buzwi, ni gahunda turimo yo kuganiriza abaturage bafite isuku nke, harimo n’abatagira ubwiherero cyangwa abafite ubukoze nabi, n’umwanda muri rusange cyangwa isuku nke. Rero bari kuganirizwa buri wese ukwe akaniyemeza ingamb aagiye gufata.”
Ubwo iyi nkuru yandikwaga, hari amakuru yamenyekanye ko abagore batatu bari kumwe n’abagabo batanu bo bari bamaze kurekurwa batashye.
Si ubwa mbere abaturage bo muri aka Kagari bumvikanye bataka gufungirwa mu biro byako kuko hari abo Umunyamakuru aherutse gusanga babiri bari bafunzwe na Gitifu w’aka kagari, aho ngo bari basabwe gutanga amafaranga ngo barekurwe umwe akayatanga undi akararamo.
Icyo gihe Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yari yavuze ko gufungira abaturage mu Kagari muri ubwo buryo biramutse ari byo kwaba ari ukubahohotera kandi ko bitemewe ndetse ko byari bigiye gukurikiranwa, icyakora na nyuma uyu muyobozi yakomeje kuhafungira abaturage.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10