Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

APR ishobora kuzatangirana ikirarane, ihurizo kuri Super Cup,…-Iby’ingenzi kuri Shampiyona yatangarijwe amatariki

radiotv10by radiotv10
21/08/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
APR ishobora kuzatangirana ikirarane, ihurizo kuri Super Cup,…-Iby’ingenzi kuri Shampiyona yatangarijwe amatariki
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko Shampiyona ya 2025-2026 izatangira tariki 12 Nzeri 2025, ibintu byatumye ikipe ya APR FC ifite igikombe cya 2024-25, ishobora kuzatangira na ikirarane kubera irushanwa izaba igomba kwitabira.

Iyi shamiyona kandi izarangira tariki 24 Gicurasi 2026, mu gihe hari hatangajwe ko iyi Shampiyona yari gutangira ku ya 15 Kanama 2025 ariko biza kugongana n’imikino ya gicuti yateguwe na APR FC ‘Inkera y’Abahizi’ ndetse n’iya Rayon Sports FC ‘Rayon Day’.

Ibi byose byanagonganye n’uko ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ifite imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Nzeri aho ku ya 06 izasura Nigeria, naho ku ya 09 igasura Zimbabwe.

APR FC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, izatangirana ikirarane kuko bishoboka ko izaba ikiri muri CECAFA Kagame Cup iteganyijwe gutangira ku ya 31 Kanama igasozwa ku ya 14 Nzeri 2025.

Umukozi umwe muri Rwanda Premier League yabwiye RADIOTV10 ko mu gihe APR FC yazitabira CECAFA yazatangirana ikirarane cyo ku munsi wa mbere wa shampiyona mu gihe yazaba yageze kure muri iryo rushanwa.

Ati “Iyi tariki ya 12 Nzeri, Amavubi azaba yaragarutse, ntitwapanga shampiyona mu mataliki ya FIFA, ariko APR FC ishobora kuzatangirana ikirarane kuko mu gihe izaba yageze kure muri CECEFA izaba itaragaruka, ariko biruta gukomeza gutegereza.”

Izindi mpungenge ni igihe Super Cup igomba guhuza APR FC na Rayon Sports FC izakinirwa, kuko ku busanzwe iki gikombe ari cyo cyabanzirizaga shampiyona, ariko icyo gihe APR FC izaba iri muri CECAFA.

Umwe mu bakozi ba FERWAFA yavuze ko ibya Super Cup bikiri amayobera. Yagize ati “Super Cup ishobora kuzaba hagati muri shampiyona cyangwa ntibe, kuko amatariki akomeje kugorana.”

Kugeza magingo aya, APR FC yemeje ko izitabira iri rushanwa CECAFA Kagame Cup rya 2025 riteganyijwe kubera i Dar Es Salaam muri Tanzania, ariko ubuyobozi bwa CECAFA ntiburatangaza amakipe yose yemeje kuzaryitabira yewe nta n’ibindi biryerekeyeho byari byatangazwa.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Umugore w’umuhanzi Jose Chameleone arashaka 60% by’umutungo w’umugabo we muri gatanya asaba

Next Post

Izaba igaragaraho ifoto na nimero gusa-Ibindi byihariye ku Ndangamuntu-Koranabuhanga igiye guhabwa Abanyarwanda

Related Posts

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

by radiotv10
15/12/2025
0

Lomami Marcel wari umaze igihe ari umutoza wungirije muri Etincelles FC, yemejwe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports mu gihe igitegereje...

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

by radiotv10
15/12/2025
0

Bugesera FC yongeye gutsinda Rayon Sports FC mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru byibutsa abafana ba...

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

by radiotv10
13/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain bakunze kwita Bacca, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga, ahamya ko ari itangirira...

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki...

Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje itariki ntarengwa iyi kipe izaba yamaze kubona umutoza mushya wayo, ndetse anagaruka...

IZIHERUKA

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge
MU RWANDA

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

15/12/2025
Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

15/12/2025
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

15/12/2025
Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Izaba igaragaraho ifoto na nimero gusa-Ibindi byihariye ku Ndangamuntu-Koranabuhanga igiye guhabwa Abanyarwanda

Izaba igaragaraho ifoto na nimero gusa-Ibindi byihariye ku Ndangamuntu-Koranabuhanga igiye guhabwa Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.