Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko Shampiyona ya 2025-2026 izatangira tariki 12 Nzeri 2025, ibintu byatumye ikipe ya APR FC ifite igikombe cya 2024-25, ishobora kuzatangira na ikirarane kubera irushanwa izaba igomba kwitabira.
Iyi shamiyona kandi izarangira tariki 24 Gicurasi 2026, mu gihe hari hatangajwe ko iyi Shampiyona yari gutangira ku ya 15 Kanama 2025 ariko biza kugongana n’imikino ya gicuti yateguwe na APR FC ‘Inkera y’Abahizi’ ndetse n’iya Rayon Sports FC ‘Rayon Day’.
Ibi byose byanagonganye n’uko ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ifite imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Nzeri aho ku ya 06 izasura Nigeria, naho ku ya 09 igasura Zimbabwe.
APR FC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, izatangirana ikirarane kuko bishoboka ko izaba ikiri muri CECAFA Kagame Cup iteganyijwe gutangira ku ya 31 Kanama igasozwa ku ya 14 Nzeri 2025.
Umukozi umwe muri Rwanda Premier League yabwiye RADIOTV10 ko mu gihe APR FC yazitabira CECAFA yazatangirana ikirarane cyo ku munsi wa mbere wa shampiyona mu gihe yazaba yageze kure muri iryo rushanwa.
Ati “Iyi tariki ya 12 Nzeri, Amavubi azaba yaragarutse, ntitwapanga shampiyona mu mataliki ya FIFA, ariko APR FC ishobora kuzatangirana ikirarane kuko mu gihe izaba yageze kure muri CECEFA izaba itaragaruka, ariko biruta gukomeza gutegereza.”
Izindi mpungenge ni igihe Super Cup igomba guhuza APR FC na Rayon Sports FC izakinirwa, kuko ku busanzwe iki gikombe ari cyo cyabanzirizaga shampiyona, ariko icyo gihe APR FC izaba iri muri CECAFA.
Umwe mu bakozi ba FERWAFA yavuze ko ibya Super Cup bikiri amayobera. Yagize ati “Super Cup ishobora kuzaba hagati muri shampiyona cyangwa ntibe, kuko amatariki akomeje kugorana.”
Kugeza magingo aya, APR FC yemeje ko izitabira iri rushanwa CECAFA Kagame Cup rya 2025 riteganyijwe kubera i Dar Es Salaam muri Tanzania, ariko ubuyobozi bwa CECAFA ntiburatangaza amakipe yose yemeje kuzaryitabira yewe nta n’ibindi biryerekeyeho byari byatangazwa.
Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10