Sunday, October 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Menya amafaranga bivugwa ko yaguzwe myugariro w’Umunyarwanda wabonye ikipe muri Kenya

radiotv10by radiotv10
22/08/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Menya amafaranga bivugwa ko yaguzwe myugariro w’Umunyarwanda wabonye ikipe muri Kenya
Share on FacebookShare on Twitter

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Buregeya Prince wakiniraga AS Kigali wananyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka APR yanabereye Kapiteni, yamaze gusinyira ikipe ya Nairobi United yo muri Kenya bivugwa ko yatanzweho arenga miliyoni 70 Frw.

Buregeya Prince w’imyaka 25 ukina mu mutima wa ba myugariro, yaraye asinye muri Nairobi United yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka nk’umukinnyi wayo mushya kugeza 2027.

Amakuru dukesha abanyamakuru ba Siporo bo muri Kenya, avuga ko uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yatanzweho ibihumbi 50 USD [arenga Miliyoni 70 Frw].

Iyi kipe ya Nairobi United yerekejemo, izitabira irushanwa rya CAF Confederation Cup dore ko yatwaye igikombe cy’Igihugu muri 2024/2025 itsinze Gor Mahia ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Prince Buregeya yatangiye gukina umupira mu ikipe y’abato ya APR FC, azamurwa mu ikipe nkuru muri 2017 ayikinira imyaka irindwi ndetse aza no kuyibera kapiteni,

Agiye muri iyi kipe yo muri Kenya, avuye muri AS Kigali, yagiyemo nyuma yo kuva muri APR FC, yafashije gutwara ibikombe binyuranye.

Buregeye Prince na Nairobi United FC azaba abereye myugariro, izahura na NEC FC yo muri Uganda tariki ya 20 Nzeri 2025 muri Confederation Cup.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + seventeen =

Previous Post

Nyuma yuko umuhanzi uzwi ku Isi agaragaye mu muhanda yambaye akenda k’imbere hakurikiyeho iki?

Next Post

Ibirambuye ku cyatumye hoteli ‘Château le Marara’ ifatirwa icyemezo cyo gufungwa ukwezi kukaba kuzuye

Related Posts

Abanyabigwi muri Volleyball mu Rwanda banakiniye Igihugu bongeye kugaragara bakina umukino ntangarugero

Abanyabigwi muri Volleyball mu Rwanda banakiniye Igihugu bongeye kugaragara bakina umukino ntangarugero

by radiotv10
11/10/2025
0

Abakinnyi bakanyujijeho mu mukino wa Volleyball mu Rwanda bakiniye amakipe anyuranye n’iy’Igihugu, bakinnye irushanwa ritegura Shampiyona, mu mikino y’ubusabane igamije...

Nyuma y’ibyabaye Amavubi agiye muri Afurika y’Epfo gutegura umukino udafite igisobanuro

Nyuma y’ibyabaye Amavubi agiye muri Afurika y’Epfo gutegura umukino udafite igisobanuro

by radiotv10
11/10/2025
0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, nyuma yo gutsindirwa na Benin i Kigali, yerecyeje muri Afurika y’Epfo gutegura umukino uzayihuza n’iy’iki...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

by radiotv10
10/10/2025
0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe igitego 1-0 na Bénin mu mukino w’umunsi wa cyenda w’amajonjora wo gushaka itike y’igikombe...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

by radiotv10
10/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC, bwatangaje ko bwahagaritse mu gihe cy'iminsi 30 abakinnyi bayo babiri barimo rutahizamu Mamadou Sy, kubera...

Inkuru nziza ku Mavubi, Ihurizo kuri Benin mbere yo gucakirana

Inkuru nziza ku Mavubi, Ihurizo kuri Benin mbere yo gucakirana

by radiotv10
09/10/2025
0

Ikipe y'igihugu ya Benin ifite ihurizo rikomeye ry'uko ishobora kubura bamwe mu bakinnyi b'ingenzi ku mukino ugiye kuyihuza n'Amavubi y'u...

IZIHERUKA

Abanyabigwi muri Volleyball mu Rwanda banakiniye Igihugu bongeye kugaragara bakina umukino ntangarugero
SIPORO

Abanyabigwi muri Volleyball mu Rwanda banakiniye Igihugu bongeye kugaragara bakina umukino ntangarugero

by radiotv10
11/10/2025
0

Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

11/10/2025
‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

11/10/2025
Nyuma y’ibyabaye Amavubi agiye muri Afurika y’Epfo gutegura umukino udafite igisobanuro

Nyuma y’ibyabaye Amavubi agiye muri Afurika y’Epfo gutegura umukino udafite igisobanuro

11/10/2025
Abatunze imbwa mu Bwongereza hari ikosa rishobora kuzajya ribacisha Miliyoni 9Frw

Abatunze imbwa mu Bwongereza hari ikosa rishobora kuzajya ribacisha Miliyoni 9Frw

11/10/2025
It’s time to stop expecting jobs and start creating jobs: A message to fresh graduates

It’s time to stop expecting jobs and start creating jobs: A message to fresh graduates

11/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hoteli Château le Marara iherutse kugarukwaho cyane yafunzwe hatangazwa n’impamvu

Ibirambuye ku cyatumye hoteli ‘Château le Marara’ ifatirwa icyemezo cyo gufungwa ukwezi kukaba kuzuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abanyabigwi muri Volleyball mu Rwanda banakiniye Igihugu bongeye kugaragara bakina umukino ntangarugero

Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.