Ikipe ya APR FC imaze gutsindwa imikino ibiri mu irushanwa yateguye ryiswe ‘Inkera y’Abahizi’, bituma abiganjemo abakunzi bayo batangira kugira impungenge ku mwaka utaha w’imikino.
Ikipe ya APR FC ijya gutegura iri rushanwa, byari mu rwego rwo kurushaho gukaza imyiteguro ku mwaka utaha w’imikino. Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 4 arimo na APR yariteguye.
Muri ayo makipe harimo Police FC, AS Kigali zo mu Rwanda ndetse na AZAM FC yo muri Tanzania.
Umukino wa mbere ikipe ya APR yakinnye na AS Kigali ku wa Kabiri w’iki cyumweru, yawutsinzwe kuri Penaliti nyuma y’aho iminota 90 isanzwe amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.
Umukino wa kabiri ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yakinnye kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama, na wo yawutsinzwe na Police FC ibitego 3-2.
Impungenge ku bafana?
Bamwe mu bafana b’ikipe ya APR FC ntibishimiye uyu musaruro wabonetse muri iyi mikino 2 kabone nubwo ari imikino yo kwitegura intangiriro z’umwaka w’imikino.
Gutsindwa na AS KIGALI yatangiye imyitozo nyuma y’iminsi 22 APR iyitangiye, AS Kigali yagabanyirijwe ingengo y’imari, AS Kigali yagize ibibazo by’imishahara umwaka ushize n’ubu bikaba bigihari byanagize ingaruka ku migurire y’Abakinnyi cyane ko nta mukinnyi waka recrutement bafashe, AS KIGALI yatijwe Abakinnyi ba APR itari igikeneye nka Dushimimana Olivier Muzungu na Tuyisenge Arsène, hari bamwe mu bakunzi ba APR batabashije kubyakira neza.
Nyuma yo gutsindwa na AS KIGALI, APR FC yongeye gutsindwa na Police FC ibitego 3-2 kandi irushwa, bituma ubu iyi kipe y’Ingabo ari yo iri ku mwanya wa nyuma mu makipe ane ari gukina iri rushanwa ndetse bikaba bidashoboka ko yatwara iki gikombe kuko buri kipe isigaje umukino umwe kandi APR n’iyo yatsinda umukino isigaje, ntiyageza ku manota 6 ikipe ya AS KIGALI ifite.

Hari ubwo Pre-Season iba mbi ariko saison ikaba nziza
Ahanini impungenge mu bafana ba APR FC ziraturuka ku kuba iyi kipe ari yo ishora amafaranga menshi ku isoko ry’Abakinnyi ndetse n’imishahara yabo ikaba iri hejuru.
APR FC uyu mwaka yaguze Abakinnyi 9 bashyabarimo Abanyarwanda 6 n’abanyamahanga 3. Ibi rero bituma Umufana yumva ko gutsinda bikwiye gutangirira muri pre-season dore ko muri iri rushanwa, aba bakinnyi bose bahari kandi imimino bayigaragayemo.
Icyakora nubwo benshi mu bafana batishimiye umusaruro n’imikinire y’ikipe yabo muri iri rushanwa, Umutoza wa APR FC Abderrahim Taleb atanga ihumure ku bafana avuga ko nubwo intsinzi iryoha, ariko no gutsindwa hari ubwo biguha kwitekerezaho, amakosa wakoze akaba amasomo yo kwigiraho no gukosora ari na cyo gituma imikino nk’iyi ibaho.
Ikipe ya APR FC izakina umukino wa nyuma w’irushamwa ry’inkera y’abahizi ku cyumweru muri Stade Amahoro, nyuma izitegure kwerekeza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup byitezwe ko izatangira tariki ya 2 Nzeli uyu mwaka.
Usibye iyi mikino ibiri yikurikiranya APR FC itsinzwe muri iri rushanwa, mu yindi mikino ya gicuti yakinnye, APR yanganyije inshuro ebyiri na Gorilla, itsinda Power Dynamos yo muri Zambia 2-0, itsindwa na Police FC 2-1, itsinda Bugesera 2-0, itsinda Gasogi 4-1 ndetse inatsinda Intare 4-0.
Usibye amarushanwa y’imbere mu gihugu APR iri kwitegura kuzakina, iyi kipe izanahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League, aho mu mpera z’ukwezi mwa 9 bazakina na Pyramids yo muri Egypt, ikaba ari na yo ifite iki gikombe.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10