Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntituri ba Gashozantambara ariko twaba ba Karwanantambara- Perezida Kagame yasubije abashinja RDF ibinyoma

radiotv10by radiotv10
26/08/2025
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ntituri ba Gashozantambara ariko twaba ba Karwanantambara- Perezida Kagame yasubije abashinja RDF ibinyoma
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko abashinja ibinyoma RDF bakwiye kwibuka ko inshingano zayo ari ukurinda u Rwanda n’abarutuye, kandi ko idashobora guteza umutekano mucye ahandi, icyakora ko uwahirahira ashaka kuyinjiza mu ntambara ihora yiteguye kuyirwana.

Umukuru w’Igihugu yabivuze mu butumwa yageneye abasirikare, abapolisi n’abakora mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) barenga 6 000 kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama mu Kigo cya Gisirikare i Gabiro.

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yibukije abahora bashinja ibinyoma ingabo z’u Rwanda ko zishoza intambara hanze, hari byinshi birengagiza, kuko uretse kuba zirinda umutekano w’u Rwanda n’abarutuye zijya no gutanga umusanzu kugarura amahoro aho aba yabuze. Ati “Mozambique, Repubulika ya Centrafrique, Sudani y’Epfo.”

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yacuze ikinyoma ko Ingabo z’u Rwanda zifasha umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanirira uburenganzira bwabo, ndetse amwe mu mahanga ajyendera muri iyo nzira ibusanye na yo yinjira mu mugambi wo gushinja u Rwanda ibi birego bihabanye n’ukuri.

Perezida Kagame yavuze ko iyo RDF iza kuba iri muri Congo, ibyo bibazo by’umutekano bitari kuba bigihari, kuko aho igeze hose, ikora ibishoboka kugira ngo umutekano n’amahoro biboneke, bityo ko na DRC iyo ibishaka yari gusaba u Rwanda umusanzu, ibibazo bikarangira.

Ati “N’abo mu Burasirazuba bwa Congo iyo badusaba imfashanyo tuba twarayibahaye, usibye kutuzanaho ibibazo, ariko iyo bashaka ko dufatanya kugira ngo bagire umutekano natwe tuwugire, rwose ni yo yari intego yacu igihe cyose.”

Perezida Kagame yavuze ko uretse intambara z’amasasu, hari n’izindi zigenda zaduka, nk’izo ku mbuga nkoranyambaga, z’abahora begeka ku Rwanda ibirego bidafite ishingiro, bityo ko abantu bakwiye kuzirwana na zo, kandi aboneraho gusaba n’abakora mu nzego z’umutekano na bo kwinjira muri urwo rugamba nubwo rudasaba imbunda, ariko ko bo baba bazi n’ukuri kurusha abandi.

Ati “Urugamba rwo guharabika ni rwo rusa nk’aho rugezweho kuri twe, ariko na rwo murufitiye intwaro sinzi impamvu namwe mutarurwana. Mwananirwa kuvuga mwabishatse? […] Ibyo byamunanira, yazana intambara mukamurasa. Ntimukirirwe mwivuna, muhangayika. Aho tuzajya gushoza intambara mu kindi Gihugu […] Ntabwo turi ba Gashozantambara ariko kuba ba Karwanantambara bo turi bo. Biterwa n’aho tuyirwanira n’uko yaje n’ibitureba muri iyo ntambara.”

Perezida Kagame yibukije ko nta na rimwe u Rwanda ruzifuriza ibibazo ikindi Gihugi, icyakora ko ikizahirahira gishaka kuruzanira ibibazo, Ingabo zarwo zambariye guhangana na byo.

Perezida Kagame yagaragarijwe bumwe mu bumenyi buhabwa abasirikare

Isasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’umwanzi

Umugaba Mukuru wa RDF yibukije Ingabo z’u Rwanda ko iki Gihugu kigenda gihura n’abashaka kugihungabanya, byumwihariko bikorwa n’abasize bagihekuye bakomeje gukomera ku migambi yabo mibisha.

Yavuze ko nta myaka itanu ishira hatabayeho abashaka guhungabanya ibyo u Rwanda rugezeho, bityo ko Ingabo z’iki Gihugu zigomba guhora ziteguye, kandi ko ari na ko biri.

Ati “Tugomba guhora twiteguye kuko ukugirira nabi ntitumenya aho avuye, ntitumeya igihe abishakiye.”

Kwitegura bigomba kujyana n’ubumenyi bugomba kuba bufitwe n’abasirikare byumwihariko bwo kurwana urugamba, byumwihariko ubwo kurasa, kugira ngo ubushobozi bucye Igihugu gifite butahatikirira kubera gukoresha nabi ibikoresho nk’amasasu.

Ati “Niba ari ugukoresha imbunda, ugomba kwiga kuzikoresha kugira ngo urase umwanzi, kurasa uwakuzanyeho intambara, ntabwo ari ugufata imbarutso ukarasa amasasu, aho ntabwo uba warwanye.

Ririya sasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo warigeneye. Gufora murabizi, urafora rikagenda ugahamya, iyo ugiye gutangira rimwe, abiri, atatu, udahamya haba hari ikibazo, yaba ku masomo cyangwa kuri wowe.”

Yabibukije ko ibikoresho byifashishwa kurwana urugamba bisigaye bihenze, ku buryo hari n’isasu rimwe rishobora kugera mu bihumbi 5 by’amadorali (arenga miliyoni 7 Frw).

Ati “Hari igisasu kimwe gisigaye kigura nk’amadalorali ibihumbi bitatu, bitanu ari rimwe [ntabwo nirirwa njya mu magambo menshi abisobanura]. Niba hari icyo ugomba guhanura mu kirere, ukohereza kimwe, ukohereza ikindi ugahusha, ubwo kimwe ibihumbi bitanu, wohereje ikindi na cyo ni bitanu urahushije, wohereje ikindi, ubwo bibaye ibihumbi cumi na bitanu by’amadora ushakisha…Iyo ntambara uzayirwana ute? Ayo mikoro azava he? Ni ukuvuga ngo urafasha umwanzi. Umwanzi ashobora no kukwihorera ya masasu ahenze akabanza akagushiraho.”

Perezida Kagame yabwiye abasirikare ko muri uru rwego hadakoreshwa indagu, ahubwo bagomba kwiyumvamo ubushobozi n’ubumenyi bibafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ubwo yakirwaga n’Umugaba Mukuru wa RDF
Perezida Kagame yagaragarijwe uko abasirikare bahabwa ubumenyi
Yageneye ubutumwa abasirikare b’u Rwanda
Hari kandi bamwe mu basirikare bakuru barimo n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 7 =

Previous Post

Amarira yabaye menshi nyuma y’igitero cya Israel cyahitanye abarimo abanyamakuru b’ibitangazamakuru mpuzamahanga

Next Post

Rwanda’s Foreign Minister in Singapore for 5th Africa-Singapore Exchange

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda’s Foreign Minister in Singapore for 5th Africa-Singapore Exchange

Rwanda’s Foreign Minister in Singapore for 5th Africa-Singapore Exchange

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.