Umushinga w’inyubako zirimo ifite amagorofa 26 zigiye kubakwa mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kacyiru uzatwara miliyoni 80$ (arenga miliyari 115 Frw), washyizweho ibuye ry’ifatizo ngo zitangire kubakwa.
Igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa izi nyubako, cyakozwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025, kiyoborwa n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, Jean Guy Africa.
Uyu mushinga mugari w’izi nyubako zigiye guhindura isura y’Umujyi wa Kigali, uzayoborwa n’Ikigo kizobereye mu by’inyubako cya Investment Africa Holdings Ltd, aho mu myaka ine iri imbere, hazubakwa iminara miremire, inyubako zo guturamo, izo gucumbikamo (appatement), izo gukoreramo nk’ibiro, ndetse n’izo gukoreramo ibikorwa by’ubucuruzi.
Guverinoma y’u Rwanda iri gutera inkunga uyu mushinga, mu rwego rwo kuganisha iki Gihugu ku cyerekezo 2050 byumwihariko mu ntego yo guteza imbere imijyi no gutuma igira isura nziza.
Ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa izi nyubako, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Africa yavuze ko Guverinoma itabona gusa uyu mushinga wiswe Ramba Hills nk’igikorwa cy’abikorera bagamije inyungu, ahubwo ko ari n’icyerekezo cyagutse.
Agendeye ku cyerekezo 2050 kigamije kubaka ubukungu buteye imbere kandi bugera kuri bose, yavuze ko igikorwa nk’iki cy’iterambere, ari imwe mu ntamwe ziganisha ku “mujyi w’ahazaza.”
Izi nyubako zizaba ziherereye Kacyiru hafi y’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, ndetse zikazaba ziri mu mbago z’umudugudu uzwi nka Vision City, ndetse n’ahazwi nka Kigali Golf Course.
Uyu mushinga uzakorwa mu gihe cy’imyaka ine, witezweho kuzamura isura y’Umujyi wa Kigali, ukomeje kugaragaramo ibikorwa binogeye ijisho.
Mu nyubako zizubakwa muri uyu mushinga, harimo imwe izaba ifite amagorofa 26 izaba irimo inyubako z’amacumbi yo guturamo, mu gihe indi izaba ifite amagorofa 24 yo izaba igizwe n’ibiro byo gukoreramo.
Naho izindi nyubako enye, zizaba zifite amagorofa ari hagati y’ 10 na 16, zikazaba zunganira ibikorwa bya ziriya ebyiri.
Ku nyubako y’amacumbi, izaba yitegeye ahari ikibuga cy’umukino wa Golf na ho hari umushinga mugari, aho izaba ifite ibindi bikorwa birimo ubusitani bugezweho, ubwogero [swimming pool], ndetse n’inzira zifasha abantu kubona aho banyura.
Uretse inzu z’amacumbi ndetse n’ibiro, uyu mushinga uzaba unagizwe n’ibindi bikorwa birimo nka Hoteli, ndetse na parikingi izaba ishobora kwakira imodoka zirenga 1 400.
Hagendewe ku ngengabihe y’ibikorwa byo kubaka, inzu zo guturamo zizaba zuzuye mu gihe cy’umwaka n’igice (amezi 18) mu gihe izizwi nka appartement zo zizaba zuzuye mu gihe kiri hagati y’imyaka ibiri n’igice n’itatu, naho igice cyo gukoreramo nka office cyo kikazuzura mu gihe cy’imyaka ine.




RADIOTV10