Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Mozambique mu muhango wayobowe n’Abakuru b’Ibihugu byombi

radiotv10by radiotv10
27/08/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Menya amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Mozambique mu muhango wayobowe n’Abakuru b’Ibihugu byombi
Share on FacebookShare on Twitter

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida wa Mozambique Daniel Francisco Chapo, ari kugirira mu Rwanda, Guverinoma z’Ibihugu byombi zashyize umukono ku masezerano y’imikoranire arimo ayo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.

Ni amasezerano yashyizweho umukono nyuma yuko Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, bakanagirana ibiganiro byo mu muhezo.

Amasezerano yasinywe hagati y’Ibihugu byombi, arimo ay’ubufatanye mu rwego rw’ubucuruzi bw’ibyoherezwa hanze ndetse n’ishoramari, yasinywe hagati y’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB n’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ishoramari n’ibyoherezwa hanze muri Mozambique.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika na Ambasaderi wa Mozambique, Amade Miquidade.

Andi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Mozambique, ni ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare mu kurwanya iterabwoba muri Mozambique, yashyizweho umukono n’Abaminisitiri b’Ingabo ku mpande z’Ibihugu byombi, Juvenal Marizamunda na mugenzi we wa Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume.

Perezida Paul Kagame, mu ijambo rye aha ikaze mugenzi we Daniel Francisco Chapo wa Mozambique, yavuze ko Ibihugu byombi bihuriye ku mubano mwiza n’imikoranire bihamye.

Ati “Ikirenze ibyo turi inshuti nziza, turi abavandimwe. Dusanzwe dufitanye umurongo w’imikoranire mu nzego zinyuranye, ubu ikihutirwa ni ugushyira mu bikorwa aya masezerano y’ubwumvikane, kandi ibi ni byo amatsinda yacu azibandaho.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ko hamaze guterwa intambwe nziza mu mikoranire y’Ibihugu byombi byumwihariko mu bijyanye n’urwego rw’umutekano.

Ati “Nk’uko twabibonye, twavuguruye imikoranire yacu mu bijyanye n’amahoro n’umutekano ndetse n’ubucuruzi.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku bibazo byugarije Abanyafurika barimo n’Abanya-Mozambique birimo ibikorwa by’ubuhezanguni n’ibidindiza iterambere ry’abaturage, bityo ko haba hakwiye ubufatanye bw’Ibihugu nk’ubu buri hagati y’u Rwanda na Mozambique.

Ati “Ibyo ni ryo shoramari rya mbere dukwiye kuba dukora ubwacu. Ubufasha bw’amahanga, ntabwo butanga umuti w’amahoro arambye ndetse no ku iterambere ryacu.”

Umukuru w’u Rwanda, yavuze ko u Rwanda na Mozambique, byombi bifite icyo buri Gihugu cyafasha ikindi mu rugendo rw’iterambere, bityo ko uru ruzinduko ruzanarangwa n’ibiganiro bizahuza abayobozi ku mpande zombi, ari imwe mu nzira nziza yo gukomeza guteza imbere imikoranire myiza isanzwe hagati y’Ibihugu byombi.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique
Bagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Amashusho: Museveni w’imyaka 80 yatunguranye imbere y’imbaga agaragaza ko agifite imbaraga

Next Post

Digital literacy: The skill every Rwandan student must have in 2025

Related Posts

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

by radiotv10
24/10/2025
0

Musirikare Obed wari umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Muganza Trainning center ibarizwa mu kiciro cya gatatu mu Rwanda wageragezaga kwambuka   Rusizi...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

by radiotv10
24/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, ababwira ko na we byamushimishije, anabifuriza umugisha. Kuri...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
24/10/2025
3

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

by radiotv10
23/10/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko batumva ukuntu ingo zabo zasimbutswe mu guhabwa...

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

by radiotv10
23/10/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) has announced that by the end of this month, activities will begin to verify personal...

IZIHERUKA

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa
IBYAMAMARE

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

24/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

24/10/2025
Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

23/10/2025
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

23/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Digital literacy: The skill every Rwandan student must have in 2025

Digital literacy: The skill every Rwandan student must have in 2025

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.