Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Guverinoma yashyizeho igiciro ntarengwa cya Gaz cyari kimaze iminsi cyaratumbugiye

radiotv10by radiotv10
14/12/2021
in Uncategorized
0
Guverinoma yashyizeho igiciro ntarengwa cya Gaz cyari kimaze iminsi cyaratumbugiye
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho igiciro ntarengwa cya Gaz cyari kimaze iminsi cyaratumbagiye aho ubu ikilo kimwe kizajya kigura 1 260 Frw mu Gihugu hose.

Hari hamaze iminsi humvikana abinubira ibiciro bya Gaz byari byaratumbagiye ku gipimo gikabije aho nk’ibilo 12 byaguraga agera ku bihumbi 19 000Frw mu gihe mu minsi yashize byaguraga atarengeje ibihumbi 13 Frw.

Guverinoma y’u Rwanda yari iherutse gutangaza ko igiye gusuzuma iby’iki kibazo ikagitangaho umurongo mu gihe cya vuba.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, hatangajwe koi kilo cya Gaz kitagomba kurenza 1 260 Frw ku Kilo kimwe bivuze ko nk’ibilo 12 bizajya bigura ibihumbi 15 500Frw.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, Dr Ernest Nsabimana yatangarije RBA ko ibiciro bya Gaz bizajya bitangazwa buri kwezi.

U Rwanda ruracyafite ikibazo mu kubika Gaz ikomeje kuyobokwa na benshi mu kuyitekesha kuko ububiko buhari kugeza ubu bufite ubushobozi bwo kubika gaz yakoreshwa mu gihe cy’iminsi 5 gusa.

Bamwe mu basobanukiwe iby’ikoreshwa rya Gaz barimo n’abayicuruza, bavuga ko kugira ngo hashakwe umuti urambye kuri iki kibazo cya Gaz, hakenewe ububiko bwa gaz yakoreshwa nibura mu gihe cy’amezi 5.

Gusa RURA iherutse gutangaza ko mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo hari gutunganwa ahazubakwa ibigega byo kubikamo Gaz bizaba bifite ubushobozi bwo kubika Gaz ipima ibilo biri hagati ya Miliyoni 8 na Miliyoni 9.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Abanyarwanda 23% batswe Ruswa, muri Polisi yo mu Muhanda ruswa iri kuri 15%

Next Post

AMAFOTO: Ni Kimenyi musamusa…Muyango bwa mbere yagaragaje impfura yabo

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza
IMYIDAGADURO

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

by radiotv10
04/12/2025
0

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Ni Kimenyi musamusa…Muyango bwa mbere yagaragaje impfura yabo

AMAFOTO: Ni Kimenyi musamusa…Muyango bwa mbere yagaragaje impfura yabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.