Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe ibisabwa abatunze imbwa mu Rwanda birimo ibitamenyerewe cyane

radiotv10by radiotv10
01/09/2025
in MU RWANDA
0
Hagaragajwe ibisabwa abatunze imbwa mu Rwanda birimo ibitamenyerewe cyane
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda RAB, cyagaragarije abatunze imbwa ibyo bagomba kubahiriza, aho buri wese uyitunze agomba kubimenyesha ubuyobozi bw’ibanze bumwegereye, kandi imbwa igasohoka mu rugo yambaye ku munwa agakoresho kabugenewe kayibuza kuryana.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na RAB rirebana no kurinda abantu kurumwa n’imbwa no kurwanya ibisazi by’imbwa, aho iki Kigo kivuga ko ibi bisabwa abatunze imbwa, bishingiye ku itegeko No. 54/2008 ryo ku wa 10/9/2008, rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya

indwara zanduza amatungo mu Rwanda, n’iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) No. 009/11.30 ryo kuwa 18/11/2010, rirebana n’izerera ry’amatungo n’izindi nyamaswa zororerwa mu ngo.

Iki Kigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda kivuga ko “gisaba abantu bose batunze imbwa, by’umwihariko abatuye mu mijyi n’ahandi hose hahurira abantu benshi, gufata ingamba zo

gukumira izerera ry’imbwa, hirindwa ko zaruma abantu, zikaba zanabanduza virusi y’ibisazi by’imbwa.”

Iki kigo cyaneyeho kwibutsa ko “Umuntu wese utunze imbwa agomba kubimenyekanisha ku buyobozi bw’ibanze bumwegereye

(Umudugudu) akanerekana ko yakingiwe.”

Nanone kandi “Imbwa yose igomba gukingirwa ibisazi by’imbwa buri mwaka. Imbwa isohoka mu rugo iri kumwe n’umuntu mukuru kandi ayitwaye mu ishumi. Imbwa igomba kuba yambaye ku munwa agakoresho kabugenewe kayibuza kuryana.”

RBA ivuga ko umuntu wese ukora ibinyuranye n’ibiteganywa n’ingingo z’amategeko zikubiye muri iri tangazo ryayo, ahanwa hakukijwe ibiteganywa n’amategeko.

Ibarura rusange ry’abaturage rya 5 ryabaye muri 2022, ryerekanye ko mu Rwanda hari imbwa 65 558. Intata y’Iburasirazuba iza ku mwanya wa mbere mu kugira imbwa nyinshi, aho muri yo gusa, habarwaga imbwa 21 504, mu gihe mu Mujyi wa Kigali habarwaga imbwa 13 710.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 1 =

Previous Post

Hatangajwe umubare w’imanza zaciwe nk’Inkiko z’u Rwanda n’izakemuwe hakoreshejwe ubuhuza n’ubwumvikane

Next Post

Ubutumwa Knowless yageneye umugabo we Clement ku isabukuru ye

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa Knowless yageneye umugabo we Clement ku isabukuru ye

Ubutumwa Knowless yageneye umugabo we Clement ku isabukuru ye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.