Ikamyo yavaga i Kamembe yerecyeza i Bugarama mu Karere ka Rusizi, yakoreye impanuka muri uyu muhanda ubwo yari igeze ahantu harambitse, igwa mu muhanda rwagati, igusha urubavu, aho byemejwe ko yatewe n’imiyoborere mibi y’uwari uyitwaye.
Iyi kamyo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, yari irimo abantu batatu barimo umushoferi wari uyitwaye, n’abandi bantu babiri yari atwaye barimo umugore ndetse n’umwana, ndetse ikaba yari itwaye imizigo.
Iyi mpanuka yabereye muri uyu muhanda wa Kamembe-Bugarama, mu gice giherereye mu Mudugudu wa Gatambamo, Akagari ka Mushaka, Umurenge wa Rwimbogo.
SP Emanuel Kayigi, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yemeje amakuru y’iyi mpanuka, avuga ko abari bari muri iyi kamyo, bakomeretse gusa, ntawahasize ubuzima.
Yagize ati “Bakomeretse byoroheje, bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka, baravurwa barataha.”
SP Emanuel Kayigi yakomeje agira ati “Impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga byakozwe n’uwari utwaye imodoka.”
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yaboneyeho kwibutsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika, byumwihariko abatwara imodoka ziba zipakiye imizigo myinshi nk’iyi kuko bisaba ubushishozi no kugendera ku muvuduko uringaniye kugira ngo hirindwe impanuka nk’izi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Nzayishima Joas, yavuze ko ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba, ubuyobozi n’abaturage bihutiye kujya gutabara abari muri iyi modoka.
Ati “Twahise dukora ubutabazi bwihuse tubageza ku kigo nderabuzima cya Mushaka.”
Uyu Muyobozi avuga ko umushoferi yari yakomeretse mu mutwe, mu gihe umugore wari urimo yavaga amaraso mu kanwa, mu gihe umwana wari urimo we yatakaga ko ari kuribwa akaboko.

RADIOTV10