• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Haravugwa iki ku Banyamakuru bo kuri YouTube baherutse gufungwa?

radiotv10by radiotv10
08/09/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Haravugwa iki ku Banyamakuru bo kuri YouTube baherutse gufungwa?
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamakuru batatu bakora ibiganiro ku miyoboro ya YouTube, baherutse gutabwa muri yombi mu Karere ka Bugesera, amakuru aravuga ko bashobora gufungurwa nyuma yuko habayeho ubwumvikane hagati yabo n’uwo bakekwaho gukorera ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa n’ubujura.

Aba bakora ibiganiro kuri YouTube harimo uwitwa P. Onika na Janvier Romeo bakorera YouTube Channel ya 3D TV, na Muhire Pascal ukorera YouTube Channel yitwa Mayisha Entertainment, bafunzwe mu cyumweru gishize tariki 03 Nzeri 2025.

Aba banyamakuru bari batawe muri yombi bakekwaho urugomo rwo gukubita cyangwa gukomeretsa, no kwangiza ibikoresho by’aho bari banywereye.

Umunyamakuru Mbarubukeye Peacemaker uzwi nka Pundit dukesha aya makuru, mu kiganiro yatambukije kuri YouTube Channel yitwa ‘Ukuri kutavuzwe’, avuga ko aba banyamakuru bumvikanye n’uwo bakoreye biriya byaha, ndetse ko biteganyijwe ko bafungurwa kuri uyu wa 09 Nzeri 2025.

Uyu munyamakuru avuga ko uwakubiswe yagaragaje ko ubwo yakubitwaga n’abo banyamakuru yari afite telefone yaguze ibihumbi 350 Frw, ndetse akaba yari afite andi mafaranga mu mufuka ibihumbi 50 Frw, na yo yaburiye muri urwo rugomo yakorewe.

Uyu munyamakuru avuga ko mu bwumvikane bwabaye hagati y’aba banyamakuru n’uwo mugabo bakubise, yabaciye andi ibihumbi 600 Frw by’impozamarira, yose hamwe akaba Miliyoni 1 Frw bagomba kumuha.

Pundit ukunze gukurikirana inkuru z’ubutabera byumwihariko ibiba bivugwa ku byamamare, avuga ko nyuma yuko habayeho ubwo bwuvikane, inzego z’ubutabera zabyemeye, ndetse aba banyamakuru bakaba bemerewe gusohoka muri Kasho.

Pundit kandi avuga ko aba banyamakuru n’uriya mugabo bakekwaho gukubita no gukomeretsa, bapfuye ko uyu wakorewe urugomo, yaje mu kabari bariho banyweramo, agasuhuza umukobwa nyiri ako kabari, akanamusoma, bikazamurira umujinya abo banyamakuru ngo kuko basanzwe ari inshuti z’uwo mukobwa.

Uburyo bw’ubuhuza n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa, bukomeje kwimakazwa n’Ubutabera bw’u Rwanda, mu rwego rwo gukemura ibibazo bimwe bitarinze ko bigera mu Nkiko.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitille Mukantaganzwa mu kiganiro yatanze ubwo hatangizwaga Umwaka w’Ubucamanza wa 2025-2026, yavuze ko mu mwaka ushize wa 2024-2025, imanza 15 012 zaciwe hakoreshejwe ubu buryo.

Muri izo harimo 3 166 z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi zakemuwe hakoreshejwe ubuhuza n’imanza 11 846 z’inshinjabyaha, zakemuwe hakoreshejwe ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two − two =

Previous Post

Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho

Next Post

Ibyifuzo n’imigabo n’imigambi y’Abambasaderi bashya bashyikirije impapuro Perezida Kagame

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ibyifuzo n’imigabo n’imigambi y’Abambasaderi bashya bashyikirije impapuro Perezida Kagame

Ibyifuzo n’imigabo n’imigambi y’Abambasaderi bashya bashyikirije impapuro Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.