Monday, December 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyabihu: Imyaka ibaye itatu basiragira ku ngurane bari bemerewe

radiotv10by radiotv10
11/09/2025
in MU RWANDA
0
Nyabihu: Imyaka ibaye itatu basiragira ku ngurane bari bemerewe
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bagera mu ijana bo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bamaze imyaka ikabakaba itatu basaba kwishyurwa ingurane z’ibyabo byangiritse ubwo hakorwaga umuyoboro mugari w’amashanyarazi.

Aba baturage, bavuga ko ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi ryangije imitungo yabo, ryabayeho muri 2023, aho bavuga ko imitungo yabo yangiritse, irimo imyaka bari barahinze.

Ndayambaje Augustin agira ati “batwangiriza imyaka irimo ibishyimbo, batwangiriza ishyamaba kandi nahakuraga ibitunga umuryango wanjye, none inzara irenda kutwica.”

Uyu muturage uvuga ko yari yabariwe ingurane y’imitungo ye yangiritse, akomeza agira ati “none buri munsi nirirwa kuri REG bakambwira gutegereza kugeza n’ubu ntakirakorwa.”

Akomeza agira ati “Ubu aho twafashe amadeni ni ukwirirwa dukwepana na bo kubera ko twabijeje kubishyura barategereza baraheba.”

Ndarigendana Jean Baptiste na we avuga ko kuba baramwangirije imyaka ntahabwe ingurane y’ibye byangijwe byamugizeho ingaruka, agasaba ko yakwishyurwa akaba yakwikenura muri ayo mafaranga kuko ubukene bumwugarije ndetse n’aho yafashe amadeni birirwa bamwishyuza.

Yagize ati “Reba ibiti byanjye barabitemye ntakintu nkikuraho kuko n’iyo bishibutse bahita babitemaho. Byaduteye inzara iwanjye, kwishyura ubwisungane mu kwivuza ni ikibazo, abana amashuri aratangiye nta bikoresho.”

Umuyobozi wa Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu, REG Ishami rya Nyabihu, Mutsindashyaka Martin yabwiye RADIOTV10 ko hari abamaze kwishyurwa, akizeza ko abandi na bo bazagerwaho.

Ati “Urumva hari abamaze kwishyurwa, abandi na bo biri mu nzira kuko byamaze koherezwa i Kigali bityo rero nibategereze bazishyurwa.”

Abaturage bavuga ko bamaze imyaka ikabakaba itatu bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’ umuyoboro mugari muri aka Karere ka Nyabihu, nyamara itegeko ry’ingurane riteganya ko uwangirijwe, agomba kwishyurwa mu minsi 120 bitaba ibyo akishyurwa hiyongereyeho inyungu ya 5%.

Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Religion vs. Reality: Why young Rwandans are questioning the church more than ever

Next Post

Ibivugwa nyuma y’iyicwa rya Charlie Kirk inkoramutima ya Trump warasiwe mu ruhame

Related Posts

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

by radiotv10
15/12/2025
0

After a brutal attack carried out by the FDLR terrorist group in Walikale Territory left four civilians dead. Rwanda’s Minister...

Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Umusesenguzi mu bya Politiki, Hon. Evode Uwizeyimana, avuga ko ibyakunze gutangazwa na Perezida w’u Burundi ko yifuza gutera u Rwanda,...

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

by radiotv10
15/12/2025
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga, yagaragarije Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, amatariki yagiye...

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

by radiotv10
15/12/2025
0

Kigali, Rwanda - Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo Rwanda ) is excited to announce an exclusive 5% cashback for MoMoApp...

IZIHERUKA

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge
MU RWANDA

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

15/12/2025
Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

15/12/2025
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

15/12/2025
Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibivugwa nyuma y’iyicwa rya Charlie Kirk inkoramutima ya Trump warasiwe mu ruhame

Ibivugwa nyuma y’iyicwa rya Charlie Kirk inkoramutima ya Trump warasiwe mu ruhame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.