Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Urukiko rwashingiyeho rugira umwere Gitifu wari umaze igice cy’umwaka afunzwe

radiotv10by radiotv10
11/09/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Icyo Urukiko rwashingiyeho rugira umwere Gitifu wari umaze igice cy’umwaka afunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Uwabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, wari wafunzwe muri Gashyantare ashinjwa kwakira ruswa ya 150 000 Frw, yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rutegeka ko ahita arekurwa.

Nteziyaremye Germain wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Rongi, yari yatawe muri yombi mu mpera za Gashyantare tariki 27.

Uyu wari Umuyobozi w’Umurenge, ubwo yatabwaga muri yombi, yari yafunganywe na Gatesi Francine, umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Nteziyaremye yaregwaga gusaba no kwakira indonke, aho Ubushinjacyaha bwavugaga ko yahawe ibihumbi 150 Frw n’abantu kugira ngo abafungurize umuntu wabo witwa Nyandwi Charles.

Ni mu gihe uyu Gatesi Francine we yaregwaga icyaha cy’ubutatanyacyaha mu gusaba no kwakira indonke, gikozwe n’ufata ibyemezo mu Nzego z’Ubutabera, aho Ubushinjacyaha bwavugaga ko ari we wafashe icyemezo cyo kurekura uwo muntu wari watangiwe iriya ruswa.

Gusa Gatesi Francine we yaburanaga ari hanze, kuko we nyuma yaje kurekurwa by’agateganyo.

Mu maburanisha, Nteziyaremye yahakanaga ibyo yashinjwaga, akavuga ko ariya mafaranga ibihumbi 150 yiswe ko ari indonke, yari aya Kompanyi yitwa Ngali yari amande bari baciwe kubera gutema ishyamba rya Leta.

Mu gusoma icyemezo cy’Urukiko, kuri uyu wa Gatatu tariki 10, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwavuze ko rugendeye ku igenzura ryakozwe muri MTN ndetse n’imyeregurire y’uregwa ndetse n’ibimenyetso bidahagije byatanzwe n’Ubushinjacyaha, uyu wari Gitifu adahamwa n’icyaha.

Uretse kuba Urukiko rwategetse ko uyu Nteziyaremye ahita arekurwa, rwanasabye ko anasubizwa Telefone ye yari yafatiriwe ubwo hakorwaga igenzura.

Urukiko kandi rwanagize umwere uriya mukozi muri RIB waregwaga hamwe n’uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurnege wa Rongi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + one =

Previous Post

Ibivugwa nyuma y’iyicwa rya Charlie Kirk inkoramutima ya Trump warasiwe mu ruhame

Next Post

Nyuma y’u Rwanda hari ikindi Gihugu cyemeje ko cyakiriye abimukira birukanywe muri America

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’u Rwanda hari ikindi Gihugu cyemeje ko cyakiriye abimukira birukanywe muri America

Nyuma y’u Rwanda hari ikindi Gihugu cyemeje ko cyakiriye abimukira birukanywe muri America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.