Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, kigaragaza ko guteka hadakoreshejwe Gaz mu bigo by’amashuri 20 byo mu Ntara y’Amajyepfo byatumye mu myaka itatu hagabanuka toni ibihumbi 625 z’imyuka ihumanya ikirere.
Guverinoma y’u Rwanda yahagurukiye gahunda yo kubungabunga ibidukikije nk’imwe mu nzira yo gutura aheza kandi buri wese afite amahirwe yo kubaho nta nkomyi.
Mu kubigeraho, u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwagabanyije ikoreshwa ry’inkwi, amakara n’ibindi bicanwa bikomoka ku bimera nka bimwe mu byangiza ibidukikije bikanatanga umwuka uhumanya ikirere, rukava ku kigero cya 79,9% rwariho muri 2018 rukagera kuri 42% mu mwaka wa 2024.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangije uburyo bwo gushishikariza ibigo by’amashuri guteka bakoresheje Gaze nka bamwe mu bohereza imyuka myinshi biturutse ku buryo bakoresha.
Bateka Majyambere Jean d’Amour uyobora ishuri ryitiriwe Mutagatifu Bernadette, yavuze ko gukoresha Gaze byagabanyije amafaranga yasohorwaga n’ikigo mu kugura ibicanwa.
Yagize ati “Inkwi za Miliyoni twarazitekeshaga mu mezi atatu zikaba zirashize, ariko Gaze ngura Miliyoni ebyiri tuyicana mu mezi atandatu, ukabona rero ko ikiguzi dutanga mu bijyanye n’ibicanwa cyaragabanutse.”
Nyabyenda Silas uri mu bakozi batekera abanyeshuri, yavuze ko gutekesha Gaze byabarinze imvune bahuraga na zo, ndetse n’indwara z’amaso bitewe n’imyotsi.
Yagize ati “Mbere byaratugoraga iyo twabaga turi gusatura turimo dukoresha inkwi, amaso yari agiye kuzatwica kubera imyotsi, ikindi guteka dukoresheje Gaz byaturinze imvune ubu umuntu asigaye abasha kuruhuka, nta mvune tugihura na zo zo gusatura inkwi cyangwa kuzikorera.”
Songa Remy, Umukozi muri REMA, uyobora Umushinga Green Amayaga, avuga ko iyi nzira yo kuyobora gutekesha Gaze mu bigo by’amashuri, yagize uruhare rufatika mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Yagize ati “Iyo abantu bagiye gutegurira abana ibyo kurya bakoresheje inkwi, batema ibiti kandi ibiti bidufasha ya myuka ihumanya ikirere ari na yo itera imihindagurikire y’ibihe mu kirere, iyo batemye igiti kiba gihagaritse wa mumaro wacyo wo kugabanya imyuka ihumanya. Rero mu buryo bwo guhagarika imihindagurikire y’ibihe izo Gas zarafashije cyane kuko zarinze ibiti gutemwa, maze ibyo biti bikomeza kufufasha mu gufata ya myuka ihumanya ikirere. Rero izo Gas zadufashije kugabanya toni ibihumbi 625 z’imyuka ihumanya ikirere.”
U Rwanda rwihaye intego ko kugeza muri 2030 ruzaba rwagabanyije imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere ku gipimo cya 38% nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Igihugu yo kugabanya Imyuka ihumanye yoherezwa mu Kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10