Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho

radiotv10by radiotv10
12/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko ubuhinzi bw’icyayi mu karere ka Nyaruguru bwazamuye imibereho y’ababukora, bityo ko bikwiye gutuma barushaho kongera ubuso babukoreraho, banarusheho gukirigita ifaranga ritubutse.

Dr Bagabe yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 11 Nzeri 2025 ubwo yasuraga abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru anafungura   ku mugaragaro uruganda rushya rw’icyayi rwa Kibeho (Kibeho Tea Factory) ruherereye mu Murenge wa Kibeho.

Yagize ati “Ni ahanyu rero nk’abahinzi kugira ngo mwongere umusaruro, maze ibyiza by’uyu mushinga bizagere no ku baturage bo mu Murenge wa Munini na ho hateganyijwe urundi ruganda nk’uru mu minsi ya vuba.”

Yakomeje agira ati “Turabashishikariza gukomeza guhinga icyayi no kugikorera uko bikwiye kugira ngo tubone icyayi cyiza kuko ni cyo gituma tubona ibiciro byiza ku isoko mpuzamahanga.”

Uru ruganda rwitezweho kuzafasha abahinzi b’icyayi gukemura zimwe mu mbogamizi bajyaga bahura na zo zo gukora urugendo runini  bagemura umusaruro wabo ku nganda ndetse n’ikibazo cy’abakundaga kugaragaza ko nta kazi bafite.

Mukanemeye Clementine, umwe mu bahinzi b’icyayi, yagize ati “Wasangaga dukora urugendo tujyana umusaruro wacu ku nganda ahantu kure, tukanahura n’ikibazo cy’imihanda itameze neza, none ubu turaruhutse twabonye uruganda hafi ruzadufasha mu iterambere ryacu. Kuko ubu n’abana bacu bagiye kubona akazi haba mu ruganda ndetse no mu mirima y’icyayi.”

Kubana Eric na we ati “Wasangaga tubura ibyo gukora bitewe nuko akazi kabaga ari gake none ubu utazakabona mu mirima yanakabona ku ruganda, kandi aho uruganda ruri haba haje iterambere.”

Minisitiri Dr Bagabe yavuze ko Kibeho Tea Factory ari intangiriro y’amahirwe mashya ku bahinzi b’icyayi, ashimangira ko uru ruganda n’izindi ziri kubakwa zizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

Uru ruganda rwubatswe na ‘Browns Plantations Rwanda Ltd ku bufatanye na Leta yu Rwanda, The Wood Foundation Africa ndetse na Guverinoma yu Bwongereza.

Uru ruganda ruteganya guhinga icyayi kuri hegitari zisaga 6 400 z’abahinzi bato, rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 2 500 ku mwaka, aho ruteganya kuzajya rutunganya 7 500, mu gihe hazaba habonetse umusaruro uhagije.

Minisitiri Dr Bagabe yafunguye ku mugaragaro uruganda rushya muri Nyaruguru
Yasabye Abahinzi b’icyayi kubyaza umusaruro aya mahirwe
Ni uruganda rwitezweho gukomeza guhindura imibereho y’abaturage

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Next Post

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Related Posts

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
31/10/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Uko hatahuwe umukobwa ukekwaho kwihekura wabyaye umwana agahita amuta mu musarani

by radiotv10
31/10/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Rubavu, rwataye muri yombi umukobwa w’imyaka 18 ukekwaho kubyara umwana wari ugejeje igihe cyo...

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

by radiotv10
31/10/2025
1

Bamwe mu bo mu Mirenge ya Murama na Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko amazi aturuka mu muhanda w'amakamyo...

IZIHERUKA

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding
MU RWANDA

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
31/10/2025
0

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

31/10/2025
Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

31/10/2025
Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

31/10/2025
Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.