Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

radiotv10by radiotv10
15/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, abajijwe ubutumwa yagenera Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko iki Gihugu gikwiye kwitondera Qatar nk’inshuti ikomeye y’Igihugu cye.

Perezida Trump yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru niba hari ubutumwa afitiye Netanyahu nyuma yuko agabye igitero gikomeye muri Qatar cyari kigambiriye kwivugana abayobozi b’umutwe wa Hamas.

Perezdia wa Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko Israel igomba “kwitonda cyane” ku byo yakorera Qatar, yavuze ko ari inshuti y’akadasohoka y’Igihugu cye.

Ubwo yari ku Kibuga cy’Indege cya New Jersey, Trump yagize ati “Ubutumwa bwanjye ni uko bagomba kwitonda, bagomba kwitonda cyane. Yego bafite ibyo bapfa na Hamas, ariko Qatar yakomeje kuba inkoramutima ya Leta Zunze Ubumwe za America.”

Trump yavuze ko atishimiye kiriya gikorwa cya Israel cya kiriya Gitero yagabye muri Qatar igambiriye kwivugana abayobozi ba Hamas cyabaye mu cyumweru gishize, avuga ko ari igikorwa Israel yakoze yonyine idafatanyije na US.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, kandi Trump yohereje Steve Witkoff nk’intumwa idasanzwe kugira ngo ijye kuganira na Minisitiri w’Intebe wa Qatar akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani.

Trump avuga ko Minisitiri w’Intebe wa Qatar, ari “umuntu mwiza cyane” kandi ko yamubwiye ko Qatar yifuza “kubana neza na buri wese.”

Kuri uyu wa Mbere kandi, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio ari muri Israel aho yagiye guhura na Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, Benjamin Netanyahu ndetse n’abandi bayobozi ba Israel mu rwego rwo kubamenyesha aho America ihagaze kuri kiriya gitero, ndetse bakanaganira ku migambi ya Israel mu bitero byo muri Daza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + one =

Previous Post

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

Next Post

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Related Posts

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

by radiotv10
16/12/2025
0

Abaturage bo mu Mujyi wa Uvira, baramukiye mu gisa n’imyigaragambyo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rigiye kuwurekura nyuma y’iminsi...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryemeye gukura abasirikare baryo mu Mujyi wa...

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

by radiotv10
16/12/2025
0

Abasirikare b’u Burundi bari bakiri mu Ntara ya Kivu y’Epfo, nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba AFC/M23, biravugwa ko batangiye gucyurwa...

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

by radiotv10
16/12/2025
0

Arikiyepisikopi wa Arikidiyoseze ya Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo; yongeye kugira inama Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bukwiye...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-The situation in Uvira after AFC/M23 announces its decision to withdraw

by radiotv10
16/12/2025
0

Residents of Uvira City took to the streets in form of protest after the AFC/M23 Coalition announced that it would...

IZIHERUKA

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano
IBYAMAMARE

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.